Abanyamaguru basobanuriwe ibyo bagomba kwirinda byateza impanuka
Ku wa 23 Gicurasi 2019 ,mu Mujyi wa Kigali abapolisi bakoze ubukangurambaga kuri gahunda ya Gerayo Amahoro , babwira abanyamaguru uko bakoresha umuhanda neza kugira ngo bagere iyo bagiye amahoro.
Ubusanzwe bizwi ko nta munyamaguru ugira ikosa, gusa hari ibintu by’ingenzi umunyamaguru ukoresha umuhanda agomba kwitaho kugira ngo agere iyo ajya nta kimuhungabanyije.
Kugira ngo umunyamaguru abashe kugerayo amahoro, hari ibimenyetso byo mu muhanda agomba kubahiriza, nk’uko umupolisi wabahuguraga, ACP Murenzi Sebakondo yabibabwiraga.
Yagize ati “Icya mbere, hari inzira zabugenewe kugira ngo umunyamaguru yambukiremo, kandi nubwo haba harabugenewe, hari ibyo agomba kubahiriza kuko nko muri ‘feu rouge’ agomba kureba ko umutuku watse uhagarika imodoka akagenda nabwo atirukanka.”
Yakomeje avuga ko hari n’ahandi habugenewe hatari za ‘feux rouges’ ariko hafite ibimenyetso biyobora abanyamaguru aho yagize ati “Aho ngaho na ho, ni ho agomba kureba ati ‘ese nta modoka zambukiranya?’ Iyo zitambukiranya akaba yahageze, yatangiye kugenda, n’abanyabiziga na bo twarabigishije kandi no mu gitabo cy’amategeko y’umuhanda birimo. Iyo umunyamaguru yatangiye kugenda, ubwabo baribwiriza bagahagarara.”
Kwirinda ibyarangaza umunyamaguru ni kimwe mu byo ACP Murenzi Sebakondo yababuriye. Ati “Ikindi ni uko umunyamaguru akwiye kwirinda kwambuka ahabugenewe avugira kuri telefone cyangwa se yambaye twa tu ekuteri(écouteurs) twabo! Byamutera uburangare! Ni byinshi rero bakwiye kwirinda , kugira ngo badahura n’impanuka,kandi banyuze ahabugenewe.”
Harerimana Aphrodis, umwe mu banyamaguru bahabwaga ubwo bukangurambaga,yatanze icyifuzo ko hagenwa icyapa kibuza abanyamaguru gukora ayo makosa babwiwe.
Ati “Nyuma y’ibyo mutubwiye,ndatekereje nti ahari uwashyiraho utwapa twanditse mu magambo n’iyo yaba make ariko atuburira, ku buryo n’iyo yaba nta muntu uhari wo kutuyobora, umuntu yabisoma akamenya uko yitwara cyane muri feux rouges.”
Uwitwa Gatera Guido we yavuze ko hari amwe mu makosa abanyamaguru bakora bayatewe n’abatwaye ibinyabiziga, asaba ko na bo babibabuza. Yasabye abashoferi n’abanyamaguru kandi kubahiriza ikoreshwa ry’umwanya urimo imirongo wagenewe abanyamaguru ubafasha kwambukiranya umuhanda(zebra crossing).
Ibi abihera ku kuba bamwe mu banyamaguru n’abatwaye ibinyabiziga batubahiriza uburyo uwo mwanya ugomba gukoreshwa. Ngo hari aho usanga nk’abanyamaguru bahuriramo bagatangira guhoberana ntibihute ngo bave mu nzira, cyangwa se ugasanga utwaye ikinyabiziga ageramo ntahagarare mu gihe nyamara hari abanyamaguru barimo kwambuka.
Iki gikorwa cy’ ubukangurambaga cyatangiye mu kwezi kwa gatanu, kikaba kizamara ibyumweru mirongo itanu na bibiri(52),ari na byo bingana n’umwaka . Ni igikorwa cyo kumenyesha abakoresha umuhanda ibyo bagomba kwirinda kugira ngo impanuka zitabatwara ubuzima, cyangwa se ngo zibakomeretse.
Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro
- Polisi na FERWACY bifatanyije mu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro ishobora kurenga imbibi z’u Rwanda binyuze mu ba Guide n’Abasukuti
- Abantu bakwiye kwirinda impanuka bakagera ku rusengero amahoro- Pasitoro Ruhongeka
- Irinde ‘Nakererewe reka mfate akamoto’ - CP Kabera
- Amafoto: Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ yakomereje mu itorero ry’Abadiventiste
- Ubutumwa butangiwe mu misigiti burubahwa cyane - Sheikh Gabiro avuga kuri Gerayo Amahoro
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu idini ya Islam (Amafoto)
- Itorero ry’Abadivantisite na ryo ryahigiye kwigisha ‘Gerayo Amahoro’
- Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje mu matorero ya Porotesitanti (Amafoto)
- Ntimugatware ibinyabiziga mucunga Polisi -CSP Businge
- Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba
- ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose
- Ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bwakomereje muri Kiliziya Gatolika (Amafoto)
- Muri 2020 Polisi izakomeza gahunda ya ‘Gerayo amahoro’ iyifatanye n’indi yitwa ‘Rengera Umwana’
- Polisi irifuza ko abantu basoza umwaka nta mpanuka
- Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%
- Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’
- Buri wese akwiye kugira gahunda ya Gerayo Amahoro iye - CP Kabera
- Polisi na FERWAFA batangije ubukanguramba bwa Gerayo Amahoro ku bibuga by’umupira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|