Abantu 45 bakurikiranyweho ubujura bakoresheje ubushukanyi kuri telefone

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 45 biyita ‘Abameni’ bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubushukanyi bakiba abantu amafaranga cyane cyane kuri Mobile Money.

RIB yatangaje ko aba bantu bafashwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bakaba bakoreraga mu turere dutandukanye tw’Igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cyangwa kubasaba gukanda imibare itandukanye, bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko benshi mu bakekwa bakomoka mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu Mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu.

Yagize ati “Abenshi biyitiriraga ibigo by’itumanaho urugero ko akora muri MTN noneho akabwira umuntu ko amafaranga ye ayobye agiye kumubwira code akoresha akayamugarurira undi yakora ibyo amubwiye akabasha kumwinjirira muri telefone akabasha kuyatwara”.

Dr Murangira avuga ko aba bantu bibaga bakoresheje uburyo bwo kuyobya ibitekerezo by’abantu bakabashuka, umuntu akumva ko amubwira ukuri nyuma yo kumwizera bikarangira amwibye.

Ati “Turasaba abantu kugira amakenga kandi ntibizere uwo ari we wese ubabwira ko bayobeje amafaranga ko ashaka kuyabagarurira atamuzi, ntagomba kumva ibyo avuga byose. Ikindi igihe atekereje ko ari umutekamutwe agomba gutanga amakuru ku nzego z’ubutabera”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko ku bufatanye bw’inzego z’umutekano babashije gutahura abantu bakoze ubu buriganya ariko ko bagikomeje iki gikorwa kugira ngo n’abandi na bo bakekwaho ubu bujura batabwe muri yombi.

ACP Rutikanga yatangaje ko hari abandi bakora ubujura biyitiriye urwego rwa Polisi aho bajya begera abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bakabizeza kubafasha kubona uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu.

Ati “Mu by’ukuri turasaba abaturarwanda bose kutizera umuntu n’umwe waza amugana cyangwa amuhamagara amubwira ko hari icyo yamufasha mu bijyanye no gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse ko yanamuboneye code yo gukoreraho kuko byose bikorerwa ku rubuga rw’Irembo”.

RURA irabivugaho iki?

Umukozi w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ushinzwe ikoranabuhanga, Charles Gahungu, yemeye ko habayemo icyuho mu kubarura nomero za terefone ‘Sim Card’ kuko aba ‘agent’ bagiye bakora amakosa yo kubarura nimero ku mazina y’abandi bantu ugasanga bitije umurindi abakora ibikorwa by’ubujura bushukana bakoresheje izo nomero.

Ati “ Ni byo koko Sim Card zagiye zibarurwa mu makosa aho usanga hari umuntu wibarujeho sim Card ku mazina y’abandi ndetse ugasanga hari abandi bagiye bazigurisha agahura n’umu ‘agent’ wa MTN akamusaba numero yo kugura itamubaruyeho yamuha amafaranga akabyemera, icyo gihe iyo nomero ikorerwaho ibyo ashaka byose kuko amakosa atazamubarwaho”.

Gahungu avuga ko nyuma yo kubona icyo cyuho RURA yashyizeho uburyo bwo kubarurwaho nimero ya terefone ko bizajya bikorwa n’ushaka iyo nomero kandi bigakorerwa ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’itumana.

Gahungu yavuze ko hari n’uburyo bworoshye bwo kureba nomero ikubaruyeho aho umuntu ashobora gukanda *125# yasanga hari nomera atazi agasaba ikamwandukurwaho.

Umukozi w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ushinzwe ikoranabuhanga, Charles Gahungu, avuga ko bazakorana n’ibigo by’itumanaho abantu bohererza ubutumwa bugufi basaba amafaranga abantu yayoberejwe kuri za terefone zabo bugahagarara ndetse bagafatanya no gutahura abazakomeza ibyo bikorwa by’ubujura bushukana.

Aba bantu bafatiwe muri ibi byaha nibaramuka bibahamye igihano gito bashobora guhabwa n’imyaka ibiri ariko ishobora kwiyongera ikagera no kumyaka 10 nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka