• Kirehe: Badakengerwa Vedaste yatemye umugore we n’ishoka

    Umugabo witwa Badakengerwa Vedaste afungiye ku kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga ho mu karere ka Kirehe azira gutema umugore we witwa Mukagasingwa Justine mu mutwe akoresheje ishoka bazira amakimbirane yo mu ngo.



  • Gakenke : Afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Sacco

    Ntakirutimana Elisaphan w’imyaka 24 utuye mu Kagali ka Shyombwe, Umurenge wa Gakenke kuva tariki 19/03/2012 afungiye kuri sitasiyo ya Rushashi, mu Karere ka Gakenke akekwaho kuriganya abakiriya amafaranga agera ku bihumbi 324.



  • Huye: Yamwirukananye uwo babyaranye nyuma yo kumushaka akiri muto

    Umugabo witwa Nathan Bazangezahe utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yirukanye umugore bashakanye n’umwana babyaranye, nyuma y’uko yari yaramushatse agifite imyaka 18.



  • Nyanza: Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo

    Kayiranga Callixte wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyamure mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Busasamana muri ako karere akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.



  • Gakenke: Umwarimu yafashe ku ngufu abana b’incuke yigishaga

    Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Ndayisaba Protogene uvuka mu kagari ka Kiryamo, umurenge wa Rusasa, akarere ka Gakenke yacitse tariki 22/03/2012 nyuma yo kwiyemerera ko yagerageje gufata ku ngufu abana batatu yigishaga mu ishuri ry’incuke rya Karukungu riri mu mudugudu wa Buhindi, akagari ka Karukungu, umurenge wa Janja.



  • Gatsibo: abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ibibera mu ngo

    Umuryango Haguruka urakangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa by’itotezwa biba bimaze iminsi mu miryango bigashakirwa igisubizo hakiri kare hatabaye ubwicanyi.



  • Cyanika: Ba “Local Defense” batatu bahagaritswe ku mirimo yabo

    Inama y’umutekano yaguye y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera yabaye tariki 29/03/2012 yafashe umwanzuro ko ba “Local Defense” batatu bahagarikwa ku mirimo yabo yo gucunga umutekano kubera imyitwarire mibi irimo kurya ruswa.



  • Polisi yaguye imikoranire n’abaturage mu bikorwa by’iterambere

    Polisi y’igihugu yaguye imikorere yari isanzwe ikora mu bikorwa byo gufasha abaturage kwicungira umtekano no kubafasha mu iterambere ry’igihugu, isinya amasezerano y’ubufatanye n’uturere dutanu n’Umujyi wa Kigali.



  • Nzabafashwanimana yicajwe hasi n

    Ngororero: Yafashwe yiba inkwi ahuruza avuga ko azira ubwoko

    Nzabafashwanimana w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ngororero, akagali ka Rususa, umudugudu wa Musambira mu karere ka Ngororero yafashwe yiba mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 28/03/2012 arangije ataka avuga ko bamuziza ko ari umututsi.



  • Imodoka yakoze impanuka ku Gitikinyoni ariko nta wapfuye

    Imodoka yo mu bwoka bwa FUSO ifite purake RAB 466 M yari yikoreye amakara iyavanye Gikongoro yageze ku Gitikinyoni mu mujyi wa Kigali irahirima mu gihe cya saa cyenda z’amankwa tariki 28/03/2012, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntibagira icyo baba.



  • Burera: Afunzwe aregwa gutema inka ye umurizo

    Dukuzimana Ildephonse uturuka mu kagari ka Karunoga mu murenge wa Gitovu, akarere ka Burera afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rusarabuye aregwa gutema inka ye umurizo.



  • Ruhango: imodoka 3 zakoze impanuka abantu 5 barahakomerekera bikomeye

    Imodoka 3 zakoze impanuka mu murenge wa Ruhango akerere ka Ruhango ku mugoroba w’a tariki 26/03/2012 abantu basaga 5 barakomereka cyane.



  • Muko: Yateye icyuma umugore we kubera gufuha

    Karunga Sostene utuye mu mudugudu wa Mayora mu kagari ka Ngange umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yateye icyuma umugore we Nyiransekanabo Imaculée mu ijoro ryo kuwa 26/3/2012 amukomeretsa mu mutwe amuziza ko yamubonanye n’undi mugabo.



  • Abantu 7 batawe muri yombi bazira ibiro 25 by’urumogi na waragi

    Abantu barindwi batawe muri yombi mu turere dutandukanye bafatanwe ibiro 25 by’urumogi, imisongo 26 y’urumogi n’amasashi ane ya chief waragi mu bikorwa bya polisi byo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwege cyabaye tariki 24/03/2012.



  • Gicumbi: kanyanga yahitanye umwana w’imyaka itatu

    Umwana w’imyaka itatu witwa Umutoniwase wo mu kagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yitabyimana tariki 25/03/2012 azira kunywa inzoga y’ikiyobyabwenge cya kanyanga yahawe na Nyirasenge, Nyiransabimana Godelieve.



  • Kirehe: Yarashe mukuru we umwambi bapfa isambu

    Umugabo witwa Mujyambere Eric bakunze kwita Mudidi afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarubuye azira gukomeretsa mukuru we witwa Jackson Havugimana bakunze kwita Musheri amurashe umwambi.



  • Aho umujura yinjiriye mu muferege ahagana ku mashyirahamwe

    Nyabugogo: Umujura yihishe mu muferege baramubura

    Mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26/03/2012, umujura yibye icyuma gifite agaciro gasaga million y’amafaranga yu Rwanda i Nyabugogo ku mashyirahamwe yihisha mu muferege (rigori) utwara amazi abantu baramushakisha baramubura.



  • Ruhango: Abagore 2 bari mu maboko ya polisi bazira guteka kanyanga

    Mutungirehe Epephanie na Nyiramuturirehe Louise bafatiwe mu cyuho batetse litilo 40 za kanyanga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 23/03/2012.



  • Ngoma: Abarundi batatu baratuburiwe ntibasigarana n’igiceri

    Abarundi batatu bari bavuye gupagasa mu karere ka Nyagatare bageze mu mujyi wa Kibungo abatekamutwe babiba amafaranga ibihumbi 60 tariki 21/03/2012.



  • Kirehe : Yateye se icyuma ahita aburirwa irengero

    Jean Baptiste Iyamuremye wo mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gutera se icyuma mu mutwe no mu nda mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 23/03/2012.



  • Ruhango: Umukozi w’akarere afunze azira kurwanira mu kazi

    Umukozi w’akarere ka Ruhango witwa Uwigize Sylvie ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gukubita mugenzi we bakorana witwa Mukanyirigira Beatrice bakunze kwita “Betty”.



  • Ngoma: Amaze imyaka itanu ahohoterwa n’umugore we

    Mu gihe byari bimenyerewe ko mu Rwanda ihohoterwa rikorerwa abagore, mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma ho inzego zishinzwe abategarugori ziravuga ko hari abagore bahohotera abagabo babo.



  • Ibyaha bikorerwa mu karere ka Muhanga ahanini biterwa n’ibiyobyabwenge

    Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga, supt Sezirahiga Roger, atangaza ko byinshi mu byaha bigaragara muri aka karere biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge.



  • Nyamasheke: umuntu yaguye mu makimbirane ashingiye ku isambu

    Umukecuru Nyirabashyitsi Anastasie w’imyaka 54 yishwe n’uwitwa Ngirinshuti Felix bapfa urubibi aho umwe yavugaga ko undi amurengera. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kadashya, akagari ka Kanazi ko mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/03/2012.



  • Umukobwa w’imyaka 19 afunzwe azira gukoresha impapuro mpimbano

    Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko witwa Uzamukunda Patience ukomoka mu mudugudu wa Buranga, akagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gakenke kuva tariki 19/03/2012 akekwaho gukoresha impapuro mpimbano.



  • Gakenke: Umukobwa w’imyaka 17 yatawe muri yombi azira ubujura

    Mutuyimana Solange uzwi ku izina rya Matoroshi, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 20/03/2012 akekwaho kwiba radiyo, ibishyimbo n’amagi.



  • Burera: Umugande wari wafashwe nta byangombwa afite yashubijwe iwabo

    Umusore w’Umugande witwa Byarugaba Ivan uherutse gufatirwa mu murenge wa Ruhunde, mu karere ka Burera nta byangombwa afite yashubijwe iwabo ku wa kabiri tariki 20/03/2012.



  • Ruhango: Inzego z’umutekano zatoraguye gerenade mu ishyamba

    Gerenade yo mu bwoko bwa Totasi yatoraguwe mu ishyamba rya Muyange akagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango tariki 19/03/2012. Iyi gerenade yatoraguwe n’ushinzwe umutekano “local defense” witwa Nsanzimana Emmanuel ahita ashyikiriza inzego za polisi mu karere ka Ruhango.



  • Kirehe: Afunze akekwaho gufata umwana w’imyaka 3 ku ngufu

    Umwana w’inzererezi uzwi ku izina rya Cocori utuye mu mudugudu wa Ngugu II akagari ka Mushongi umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe afungiye ku biro by’akagari ka Mushongi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 3.



  • Uwingeneye afunzwe akekwaho guta umwana mu musarane

    Umukobwa witwa Uwingeneye Solange wo mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gatunda akekwaho kuba ari we wataye uruhinja mu musarane tariki 15/03/2012.



Izindi nkuru: