• Mu kwezi kwa Kanama abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

    Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi kwa Kanama 2022, abantu 8 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.



  • Moto yibwe yafashwe yarambitswe ibirango bishaje kandi ari nshya

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kugira amakenga ku bintu bagura byarakoze, batabikuye ku isoko ryemewe.



  • Ngoma: Umuturage yafashwe akwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu baturage

    Polisi y’ u Rwanda (RNP) mu Karere ka Ngoma, tariki ya 01 Nzeri 2022 yafashe uwitwa Mutabazi Emmanuel, ukurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano mu Karere ka Ngoma no mu turere duturanye na ko.



  • Colonel Andrew Nyamvumba yazamuwe mu ntera

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Colonel Andrew Nyamvumba amuha ipeti rya Brigadier General.



  • Abari baje kureba ibyabaye bari benshi

    Nyagatare: Umuhungu n’umukobwa biravugwa ko bararanye, umwe yitaba Imana

    Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare aho yongererwa umwuka, naho umukobwa bararanye yitaba Imana, bikekwa ko bararanye hafi y’imbabura yaka.



  • Kigali: Imodoka irakongotse

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 imodoka y’ivatiri y’umuntu utahise amenyekana ikongokeye mu Mujyi rwagati wa Kigali hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Kigali Investment Company (yahoze yitwa UTC).



  • Mu byafashwe harimo amavuta azwi nka mukorogo n

    Polisi yafatiye abantu batandukanye mu bucuruzi bwa magendu

    Polisi y’u Rwanda yakajije umurego mu bikorwa byo kurwanya abinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu imyenda yambawe izwi ku izina rya caguwa, bikaba bikomeje gutanga umusaruro ushimishije, ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abaturage.



  • Polisi yafashe uwari ugiye gukorera Perimi abantu batatu

    Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.



  • Musanze: Imodoka yaguye mu manga umuntu umwe arakomereka bikomeye

    Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye. Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga (...)



  • Abibaga bene ibi bikoresho by

    Iburasirazuba: Mu mezi atandatu abajura bibye Televiziyo 123 na Mudasobwa 133

    Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi atandatu gusa y’uyu mwaka wa 2022, mu Turere turindwi tugize iyi Ntara hamaze kwibwa Televiziyo 123 na Mudasobwa 133.



  • Rubavu: Ahaheruka kubera impanuka habereye indi

    Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize.



  • Abiba insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bahagurukiwe

    Mu gihe ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bukomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, hashyizweho amabwiriza akomeye agenga abagura n’abagurisha ibyo bikoresho mu rwego rwo guhangana n’ubwo bujura.



  • Nyagatare: Polisi yafashe litiro zirenga 130 za kanyanga

    Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafatanye uwitwa Mukurizehe Damascene litiro 40 za kanyanga naho izindi 98 zifatirwa mu Mirenge ya Matimba na Karama, abari bazizanye bariruka.



  • Amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze azaca intege abajura

    Ubuyobozi bukuru bw’ikigo gishinzwe ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), buravuga ko kugira amakuru ku muguzi n’ugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoze, bigamije guca akajagari gakunze kugaragara mu bucuruzi bw’ibyo bikoresho.



  • Polisi igiye kugurisha mu cyamunara imodoka 15 na moto 461

    Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.



  • Imodoka yangiritse cyane

    Karongi: Impanuka y’imodoka ihitanye umukozi w’Akarere

    Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo habereye impanuka y’imodoka, umuntu umwe ahita apfa, umushoferi arakomereka.



  • Musanze: Ikamyo yari ipakiye inzoga yafashwe n’inkongi

    Mu ma saa cyenda z’urukerera rwo ku itariki 17 Nyakanga 2022, ikamyo ya BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi ikorera i Musanze mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi iratabara.



  • Polisi yafashe litiro zisaga 3,300 za mazutu n’amavuta ya moteri byacuruzwaga mu buryo butemewe

    Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ababibika mu ngo batuyemo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.



  • Impanuka y’imodoka yarimo umukobwa ugiye kwerekana umukunzi we, yahitanye shoferi

    Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu masaa sita z’amanywa, imodoka yerekezaga i Gishamvu ho mu Karere ka Huye yakoreye impanuka ahitwa i Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, uwari utwaye imodoka (shoferi) ahita apfa.



  • Bashimiwe akazi keza bakoze

    Hari abasirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

    Abasirikare bakuru barimo Maj Gen Safari Ferdinand wigeze kuba umuvugizi mukuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu batanze mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.



  • Bahawe impamyabumenyi y

    Aba Ofisiye 34 basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda

    Abapolisi bakuru 34 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Police Senior Command and Staff Course) aho bemeza ko bungutse ubumenyi buhanitse mu bijyanye n’umutekano, ndetse n’imiyoborere mu gipolisi, bashyikirizwa n’impamyabumenyi y’icyiciro (...)



  • Yafatanywe amafaranga y’amiganano

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa Hagenimana Jean Marie Vianney w’imyaka 19, afatanwa ibihumbi 42 by’amafaranga y’amiganano ubwo yari agiye kuyabitsa kuri konti ye ya Mobile Money.



  • Usibye kuba bibwa, bamwe bakurizamo n

    Kigali: Barinubira ubujura buherekejwe n’ubugizi bwa nabi bakorerwa

    Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali baravuga ko muri ibi bihe bugarijwe n’ubujura bujyanirana n’ubugizi bwa nabi bakorerwa haba mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro. Ni ubujura bavuga ko bumaze gufata indi ntera, kuko ababukora badatinya gukubita bagakomeretsa mu buryo bwo kugira intere (...)



  • Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Somalia baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru mugenzi we wa Somaliya IGP Maj. Gen. Abdi Hassan Mohamed, baganira ku cyateza imbere umubano mu buryo butandukanye bwo gucunga umutekano.



  • Abasirikare bane bazamuwe mu ntera

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu bari basanzwe ku ipeti rya ‘Brigadier General’ bahabwa ipeti rya ‘Major General’.



  • Musanze: Basanze umurambo we ku Kagari asanzwe ararira

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, nibwo umusaza wo mu kigero cy’imyaka 60 witwa Ndangurura Claver wari umuzamu w’Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze basanze yapfiriye ku Kagari asanzwe ararira.



  • Maj Gen Eric Murokore

    Abo muyobora mubabwire muti murinzwe n’Intare zitavogerwa - Maj Gen Eric Murokore

    Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara (Reserve Force) mu Ntara y’Amajyaruguru, aherutse kubwira abatuye Intara y’Amajyaruguru ko umutekano ari wose kandi ko barinzwe, badakwiye guhungabanywa n’ibisasu biherutse guterwa muri iyo Ntara umuturage umwe agakomereka.



  • Major Gen Augustin Turagara

    Mbere y’urugamba rwo kubohora Igihugu, habanje ibiganiro birananirana (Ikiganiro na Maj Gen Turagara)

    Major Gen Augustin Turagara, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya Gisirikare cya Kanombe, avuga ko inzira y’ibiganiro (Siyasa), iba nziza ariko iyo byanze ukoresha isasu, kubera ko isasu rishobora gutuma byumvikana.



  • Rubavu: Umumotari yafashwe ashaka guha ruswa Umupolisi

    Polisi y’u Rwanda, ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena 2022 yafashe Umumotari witwa Iradukunda Salim w’imyaka 20 washakaga guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda 6,000 nyuma y’uko amwatse ibyangombwa bimwemerera gutwara moto akabibura. Yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Buhaza, Umudugudu wa Buhaza.



  • Umurambo wabonetse muri uyu murima w

    Kicukiro-Niboye: Bane barakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wari waraburiwe irengero

    Iby’umurambo w’umwana w’umuhungu witwa Cyusa Sadiki Prince wari ufite imyaka 10 y’amavuko, wabonetse mu gishanga muri Niboye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2022, byatangiye gusobanuka nyuma y’uko hafashwe abantu bane bikekwa ko babiri inyuma.



Izindi nkuru: