Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu. Ni uruzinduko yatangiye tariki ya 26 Mutarama 2022 rukazageza tariki ya 29 z’uku kwezi. Yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, (…)
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yakuye Maj Gen Abel Kandiho ku buyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.
Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri Ukraine, Amerika yamaze kwanzura ko igomba gukurayo imiryango y’Abadipolomate bayo yari isanzwe iba i Kiev mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasohoye Raporo ivuga ko imfungwa zahitanywe n’Inkongi y’umuriro muri gereza ya Gitega zari hagati ya 200 na 400 nk’uko byemejwe na bagenzi babo. Perezida w’u Burundi mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize we yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose (…)
Polisi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje abagabo babiri bemera uruhare mu bwicanyi bwakorewe Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio n’umurinzi we tariki ya 22 Gashyantare 2021 ku muhanda wa Goma - Rutshuru mu Mudugudu wa Kanyamahoro, mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Virunga (PNVI).
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Santarafurika.
Abanya-Mali bigabije imihanda bakora imiyigaragambyo, bagaragaza ko bashyigikiye ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Mali muri iki gihe, muri iyo myigaragambyo bakaba barimo kwamagana ibihano bafatiwe n’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bitewe no gutinza amatora.
Hagati ya tariki 13 na 14 Mutarama 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yasuye Batayo ya 57 ya Task Force y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo, kiri i Nzilla, mu murwa mukuru Bangui, ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 y’ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa i (…)
Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu mujyi wa Buea uri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kameruni. Ni mu gihe uwo mujyi uri mu yakiriye amakipe y’ibihugu 4, biri mu Irushanwa ry’igikombe cya Afurika riri kubera muri Kameruni.
Muri Afurika y’Epfo, imyuzure yishe abantu icumi isiga abandi amagana batagira aho begeka umusaya mu mujyi wo ku cyambu wa East London. Imyuzure mu bice bizengurutse icyambu mu burasirazuba bw’igihugu yatangiye mu mpera z’icyumweru, nk’uko itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo ryabitangaje, mu gihe imigezi yarenze inkombe (…)
Abayobozi muri Nigeria batangaje ko imibare y’abantu bishwe mu cyumweru gishize mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro muri Leta ya Zamfara, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba yiyongereye ikagera ku barenga 200.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), uretse gushimirwa ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano, zirashimirwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda indwara ya Malariya.
Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zaturutse mu ishyamba rya Idohu mu gace ka Irumu, muri Ituri. Abarokotse bavuze ko abishwe ari abasivili bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba, mu gihe hari ababashije kubacika.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ya Pemba witwa Matar Zahor Masoud yavuze ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri ku itariki 4 Mutarama 2022. Ubwato bwarohamye ngo bwarimo abantu baturutse ahitwa i Chakechake berekeza ku Kirwa cya Panza mu kiriyo cy’umuntu wapfuye, nyuma ubwato barimo buza kugira ikibazo bararohama.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Observatoire Volcanologique de Goma - OVG) gikorera mu mujyi wa Goma busaba abaturiye ikirunga cya Nyiragongo kugira ubwirinzi bushingiye ku kugira isuku y’imboga n’imbuto basarura mu nkengero z’iki kirunga hamwe no kwirinda gukoresha amazi y’imvura n’ibiyaga.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 23 Ukuboza 2021 habereye impanuka y’indege ntoya itwara abagenzi, ihitana abari bayirimo bose ntihagira urokoka nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace.
Umuyobozi w’ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro muri Santarafurika akaba n’ intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Dr. Mankeur Ndiaye yasabye abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi (RWAPSU1-6) gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza guhesha isura (…)
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yamaganye imirwano yadutse hagati y’abahinzi n’aborozi ikagwamo abantu 45, yiyemeza kubaha ubutabera. Ibiro bya Perezida Buhari byatangaje ko izo mvururu zabereye muri Leta ya Nasarawa, zikaba zaratangiye ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Dr Mankeur Ndiaye, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 21 Ukuboza 2021, yasuye itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (RWAFPU1-7). Mu ruzinduko rwe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda uko bitwara mu gusohoza (…)
Umuyobozi w’agace ka Tigray gaherereye mu Mujyaruguru ya Ethiopia yatangaje ko yatangiye gukura izo ngabo z’inyeshyamba mu duce zari zarafashe, uhereye ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021. Uko gukura ingabo mu duce zari zarafashe bikaba ngo biganisha k’ukugarura amahoro nyuma y’intambara hagati y’izo ngabo n’ingabo za (…)
Imyigaragambyo ikomeye yadutse mu mujyi wa Goma, bikaba bivugwa ko yanaguyemo abantu babiri barimo umupolisi wambuwe imbunda agakubitwa n’insoresore zafunze imihanda.
Muri Tanzania ahitwa Singida, Vaileth Hassan Mtipa w’imyaka 32, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba mu gihe yari kumwe n’umugabo utari uwe bagiye guca inyuma ingo zabo. Umuhamya waganiriye n’ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru, yagize ati “ Ni ikintu cyadutangaje cyane kugeza n’ubu, umugabo wari kumwe na (…)
Abayobozi bo mu Majyepfo ya Mexico batangaje ko abantu 53 bapfuye abandi 58 barakomereka, nyuma y’uko ikamyo yari ibatwaye ikoze impanuka. Abo bantu babarirwa mu ijana, ngo bari mu ikamyo imwe, bikavugwa ko ari abimukira bahunga ubukene mu bihugu byabo, bakaba bari bageze muri Leta ya Chiapas.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Buhinde, General Bipin Rawat, umugore we, n’abandi bantu 11, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021.
Abayobozi ba Leta y’u Burundi batangaje ko abantu 38 ari bo bahiriye mu nkongi yibasiye Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza 2021.
Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021. Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.
Umugabo n’umugore we bari baturutse muri Afurika y’Epfo bageze mu Buholandi bashyizwe mu kato muri Hoteli yo muri Amsterdam, nyuma Polisi ibafata bacitse bahunze ako kato bashyizwemo na Guverinoma y’igihugu cy’u Buholandi.
Abanyarwanda umunani bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda tariki ya 29 Ugushyingo 2021 banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.