U Rwanda rwitabiriye imyitozo y’Ingabo zo muri EAC
U Rwanda rwitabiriye imyitozo y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yiswe USHIRIKIANO IMARA 2026. Ni imyitozo ibera mu Ishuri ry’Amahugurwa yo kubungabunga amahoro riherereye Embakasi i Nairobi mu gihugu cya Kenya.
Iyi myitozo ibaye ku nshuro ya 14 yatangiye ku mugaragaro kuva kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu bigize EAC.
Iyi myitozo izamara ibyumweru bitatu ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gushimangira ubufatanye n’ubushobozi bw’Akarere mu kubungabunga amahoro, umutekano n’ubudahangarwa”.
Yahuje ingabo n’abafatanyabikorwa bo mu karere mu by’umutekano hagamijwe gukomeza uburyo bwo guhuriza hamwe imbaraga mu by’umutekano no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bigendanye nawo.
Ibihugu byitabiriye iyi myitozo ni u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania, mu gihe Somalia yitabiriye nk’indorerezi.
Iyi myitozo yahuje abantu 342 baturutse mu nzego za gisirikare, polisi, abasivili n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
Iyi myitozo ije mu gihe Akarere gahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa byambukiranya imipaka, ibitero by’ikoranabuhanga, ibiza n’ibindi bisaba ubufatanye bw’ibihugu mu kubihashya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|