Netanyahu yategetse ingabo za Israel gukomeza kurwanira na Hezbollah muri Liban

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse ingabo z’icyo gihugu gukomeza kwinjira muri Liban mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga na Iran, nubwo hari agahenge (ceasefire) kamaze igihe cy’ibyumweru bitandatu karatangajwe.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu

Intambara iri kubera muri Liban ni yo yagize ingaruka nyinshi kurusha izindi ntambara za Iran, aho ibitero bya Israel n’amabwiriza yo kwimura abaturage byatumye Abanya-Liban barenga miliyoni 1.2 bava mu byabo kuva tariki ya 2 Werurwe, ubwo Hezbollah yatangiraga kurasa roketi na drones muri Israel mu rwego rwo gushyigikira umufatanyabikorwa wayo (Iran).

Guverinoma ya Liban ivuga ko iyi ntambara imaze guhitana abantu barenga 3,370, mu gihe ku ruhande rwa Israel bavuga ko abasirikare bayo 24 n’abasivile bane ari bo bamaze gupfa.

Abaturage ibihumbi byinshi bo mu majyaruguru ya Israel na bo bavuye mu byabo kubera ibitero bya roketi na drones bya Hezbollah.

Mu gikorwa giheruka, ingabo za Israel zatangaje ko zafashe ikigo cya Beaufort Castle kimaze imyaka igera kuri 900, hamwe n’agace gafite akamaro mu bya gisirikare mu majyepfo ya Liban.

Ibi byabaye nyuma y’umunsi umwe Hezbollah igabye ibitero bikomeye cyane mu majyaruguru ya Israel kuva agahenge ko muri Mata katangira, bituma amashuri amwe afungwa, hanashyirwaho ingamba z’umutekano.

Netanyahu yagize ati: “Nategetse igisirikare kwagura ibikorwa byacyo byo ku butaka muri Liban.”

Kubera ubwiyongere bw’imirwano muri Liban, u Bufaransa bwahamagaje inama yihutirwa y’Akanama k’Umutekano ka Loni iteganyijwe kuri uyu wa mbere.

Nubwo hari agahenge katangiye hagati muri Mata, buri ruhande rwakomeje kigaba igitero ku rundi. Hezbollah ikomeje gukoresha drones zihendutse kandi zoroshye guteranya, zigora uburyo bwo kuzihagarika.

Israel yari isanzwe igenzura ibice bigera ku mugezi wa Litani, ariko ubu ingabo zayo zirigusatira umugezi wa Zaharani, uri nko ku bilometero 10 mu majyaruguru.

Netanyahu avuga ko ibyo bitero bigamije kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Turashaka Kwimakaza no kwagura ububasha bwacu mu bice byari bisanzwe bigenzurwa na Hezbollah.”

Naftali Bennett, umwe mu bahanganye na Netanyahu muri politiki ya Israel, avuga ko hakenewe ingamba zikomeye kurushaho muri Liban, harimo no kugaba ibitero mu nkengero za Beirut.

Ejo hashize (ku cyumweru), igisirikare cya Israel cyasabye abaturage batuye mu majyepfo ya Zaharani kwimuka.

Ibiro bya Leta ya Liban byatangaje ko abantu umunani bishwe mu bitero byo muri iryo joro byibasiye umudugudu wa Deir El Zahrani.

Mu munsi umwe gusa, Israel yakoze ibitero birenga 40 mu majyepfo ya Liban.

Iki kigo cya Beaufort Castle giha Israel ubushobozi bwo kureba no kugenzura igice kinini cy’amajyepfo ya Liban n’amajyaruguru ya Israel, aho Hezbollah yakunze kurasa yerekeza mu duce dutuwemo.

Ni ubwa mbere kuva muri Gicurasi 2000 Israel yongeye gufata aka gace, nyuma yo kuva mu majyepfo ya Liban yari imazemo imyaka 18.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko Beaufort izaguma mu gace kagenzurwa na Israel muri Liban y’amajyepfo.

Yagize ati: “Urugamba ntirurarangira. Twiyemeje guca intege Hezbollah burundu.”

Kugeza ubwo iyi nkuru yamdikwaga, Hezbollah na Guverinoma ya Liban bari bataragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri aya makuru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka