Nabaye mu musarane amezi 6 ku mapingu nambaye uko navutse - Umwe mu barekuwe na Uganda

Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda avuga ko yari amaze hafi imyaka ibiri afungiwe muri icyo gihugu, amezi atandatu akaba ngo yarayamaze aba mu musarane ku mapingu yambaye uko yavutse.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 ubwo Abanyarwanda 12 bari bafungiwe muri Uganda bagezwaga ku mupaka wa Kagitumba, bavuye muri gereza zitandukanye ziri mu mujyi wa Kampala.

Muhire (izina twamuhaye) avuga ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ajya i Kampala aho yakoreraga ubucuruzi.

Ku wa 20 Ukuboza 2018 avuye ku kibuga cy’indege cya Entebbe nibwo yafashwe n’abasirikare ba Uganda bamwambika ikigofero mu maso ku buryo atamenye aho yafungiwe ariko nyuma ngo yaje kumenya ko hitwa Kasenyi.

Avuga ko ngo agejejwe Kasenyi yambuwe ibintu byose yari afite ndetse akurwamo n’imyambaro yose kugera ku mwambaro w’imbere, ashyirwa ku mapingu ndetse akajya akubitwa inkoni zo munsi y’ibirenge.

Ati “Bahise banyambura buri kimwe cyose n’imyenda na Boxer (ikariso) mbese nasigaye uko navutse, bamfungiyemo (mu musarane) banshyira ku mapingu abiri bayafungira inyuma bandega agatuza nkumva kagiye kumeneka nkayararaho.”

Akomeza agira ati “Ikindi sinzi natekereje ko imibu yazaga hari aho bayifungurira kuko byageraga saa mbili z’ijoro ikaza kandi myinshi ikandya mera nabi ku buryo banzaniye muganga kumvurira aho.”

Muhire avuga ko ku mugoroba na mugitondo yakubitwaga inkoni zo munsi y’ibirenge bimuviramo kurwara bikomeye ku buryo yarukaga amaraso.

Nyuma y’amezi atandatu ngo hari umusirikare wamwikundiye amugira inama yo gushaka icyo abeshya kimutandukanya n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuko aribwo yari bugirirwe impuhwe.

Agira ati “Uwo musirikare yambwiye ko yankunze arambwira ngo nsenge cyane kuko nibanyana muri Go down (inzu yo hasi) nzababara kurushaho. Yaje kujya kuhanyereka bagenzi be bose badahari ariko narungurutseyo mbona bafungiwe mu mazi, ambwira ko bakubitishwa amashanyarazi urebye bari nka 25 ndavuga nti uko ndi ahubwo ari jye nabonye bababazwa cyane kundusha.”

Ikinyoma yahimbye agiye kubazwa muri CMI i Mbuya ngo yabeshye ko ise yishwe na Leta y’u Rwanda na we agira ubwoba arahunga.

Akimara kubeshya icyo kinyoma ngo yatunguwe no kongera kubona mu maso ye umuntu witwa Saidi wahoraga amusaba kumushakira abantu yajyana mu gisirikare cya Kayumba.

Ati “Ndimo mbazwa natunguwe n’umugabo wahoze ngo ari umusirikare mu Rwanda witwa Saidi ngo yari maneko aza gutoroka atuye Kampala ahitwa Usafi. Nahise mubona imbere yanjye. Uyu yahoraga ambwira ngo mushakire abantu yashyira mu gisirikare cya Kayumba.”

Muhire icyo yibuka kuri Saidi uwo bahuriye kuri CMI ngo ni imigani ibiri yamuciriye.
Ngo yamubwiye ko Mohamed yahunze Makka ajya Madina agaruka atsinze, ngo Abanyaisilayeri bahungiye muri Egiputa ariko baza kugaruka mu gihugu cyabo.

Muhire ngo yamusubije ko we uretse kuba yajya mu gisirikare cya Kayumba atajya no mu cy’igihugu cyamubyaye kuko atari impano ye.

Mugabo Bernard we avuga ko atahanye ubumuga

Undi wafunguwe witwa Mugabo Bernard yari amaze amezi 3 n’ibyumweru 2 afunzwe.

Avuga ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ajya ahitwa Kaseese mu gihugu cya Uganda ahari umuryango we. Ngo agezeyo bashiki be bamushakiye akazi k’izamu ahitwa Two Thousand Mbarara.

Ngo ataha avuye mu kazi mu masaha ya mugitondo abasirikare 2 ngo baramufashe bamusaba kumujyana aho acumbitse bagezeyo ngo baramusaka birangira bagiye kumufungira mu kigo cya gisirikare cya Mbarara.

Aha ngo yahakuwe ajyanwa i Mbuya kuri CMI. Ahageze ngo yakubitwaga bikomeye ku buryo atahanye ubumuga.

Agira ati “Hariya hantu bazira icyitwa Umunyarwanda, bamwe barara ku byuma, abarara bataka, wowe uba wibereye iyo mu ndake nyine, mugitondo bakaza bakakuvanamo nko mu gitondo, ukajya ruguru bagahondagura, ubu amaguru yanjye yose arabyimbye, ndababara mu mbavu, umubiri wose, ikiri hariya bapfa kukubona uri umwana w’umunyarwanda bakujyana bavuga ko uri maneko.”

Aba bombi bagira inama abashaka kujya gushakira ubuzima muri Uganda kubicikaho bakarokora ubuzima bwabo kuko hari abarara bamanitse abandi bakarara bataka bishoboka ko hari n’abashobora kuba bapfa ntibimenyekane.

Abo Banyarwanda bose uko ari 12 bapimwe indwara ya COVID-19, nyuma bajyanwa mu kigo kiri i Rukara muri kayonza aho bagomba kumara iminsi irindwi, nyuma yaho bakabona gusubira mu miryango yabo byizewe ko nta COVID-19 bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka