Murakoze Nyakubahwa - Nicolette Marie, umupolisi waturutse Seychelles

Muri ba Ofisiye bashya 436 basoje amahugurwa uyu munsi tariki 27 Gicurasi 2026, mu Kigo cya Polisi giherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, harimo abashyitsi, bakaba ari Abapolisi umunani n’abaje baturuka mu gihugu cy’inshuti y’u Rwanda cya Seychelles.

Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa, byahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 25 ishize Polisi y’igihugu ibayeho. Mu ba Ofisiye basoje ayo mahugurwa, bagahabwa ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police),harimo abagera ku icyenda baje baturutse mu gihugu cya Seychelles. Bageze mu Rwanda muri Kamena 2025, baje kwitabira iyo mahugurwa amara hafi umwaka wose, iyo gahunda yo kuza guhugurirwa muri Polisi y’u Rwanda, ikaba yarabayeho nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda na Seychelles mu 2023.

Mu banyeshuri baje guhugurirwa mu Rwanda bavuye muri Seychelles, harimo babiri bagaragaye mu bayobora amasibo mu gihe cyo kwireka, cyangwa se mu gihe cyo gukora akarasisi. Uwo muri bo, ari Kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda, nibo bayoboye isibo ya Kane y’akarasisi.

Hari kandi n’isibo ya Gatandatu y’akarasisi, nayo yari iyobowe n’umwe muri bo bapolisi baturutse muri Seychelles ari kumwe na mugenzi we w’Umunyarwanda.

Uretse kuba bagaragaye mu bayoboye bagenzi babo mu masibo y’akarasisi, hari n’undi umwe muri abo baturutse muri Seychelles, wahawe kimwe mu bihembo byagenewe abahize abandi muri ayo mahugurwa.

Uwahembwe kubera imyitwarire myiza yamuranze muri abo baturutse muri Seychelles, akaba yarabonye umwanya wa kane, mu bahawe ibihembo, ni Uwitwa Nicolette Marie, washimiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame amukora mu kiganza, mbere yo kumushyikiriza igihembo yagenewe.

Nicolette Marie, ashimira Perezida Kagame yabivuze mu rurimi rw’Icyongereza agira ati, “ Murakoze cyane Nyakubahwa Perezida.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka