Israel yahakanye ko ari yo yarashe ibitaro byaguyemo abagera kuri 500
Inzego z’ubuzima muri Palestine zatangaje ko ibitaro bya al-Ahli Arab byo mu mujyi wa Gaza byari birwariyemo abagera ku gihumbi byagabweho igitero, gihitana ababarirwa muri magana atanu, abandi batahise bamenyekana umubare bakaba bari bakirimo gushakishwa mu bisigazwa by’ibitaro byasenyutse.
Ubuyobozi bw’Igihugu cya Palestine bwavuze ko ibyo bitaro byarashwe n’Igihugu cya Israel, izo mpande zombi zikaba zimaze iminsi ziri mu ntambara. Icyakora igisirikare cya Israel cyabihakanye, kivuga ko ari igeragezwa ry’igisasu cyayobye cyarashwe n’undi mutwe w’Abanye-Palestine wa Islamic Jihad, ariko uwo mutwe wamaganiye kure ibyo ushinjwa na Israel.
Intambara yubuye hagati ya Israel na Palestine nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye igitero kuri Israel kigahitana abarenga igihumbi ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023.
Iyi ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu mu mujyi wa Gaza, utuwemo n’Abanye-Palestine bagera kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi 200.
Ibitaro byo muri Palestine bikomeje kugorwa no kwita ku nkomere z’iyo ntambara kubera ibura ry’amazi n’umuriro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
birababajmd
Oo birababaje