Iran yihimuye ku gitero cya Amerika
Ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ko zagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zisobanura ko ari igisubizo ku gitero Amerika yari yagabye hafi y’umujyi wa Bandar Abbas uherereye mu majyepfo ya Iran.
Ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran byabitangaje ko IRGC yavuze ko icyo gitero cyari ubutumwa bukomeye bwo kwerekana ko Iran itazemera ibikorwa yise “ubushotoranyi” bikorerwa ku butaka bwayo cyangwa ku nyungu zayo mu karere.
Izi ngabo zanaburiye ko igikorwa icyo ari cyo cyose cy’inyongera cyaturuka kuri Amerika cyangwa abafatanyabikorwa bayo kizahura n’igisubizo “gikomeye kandi kirenze icyo abantu biteze.”
Aya makuru aje mu gihe umwuka mubi hagati ya Tehran na Washington ukomeje kuzamuka, cyane cyane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati aho impande zombi zimaze igihe zishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Bandar Abbas ni umwe mu mijyi ikomeye ya Iran ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja no ku bikorwa bya gisirikare, bityo ibikorwa byabereye hafi yaho bikaba byafashwe nk’ikibazo gikomeye n’ubuyobozi bwa Iran.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bya IRGC. Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko gukomeza guterana amagambo no kugabana ibitero hagati y’impande zombi bishobora gukomeza guteza impungenge ku mutekano w’akarere ndetse no ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli binyura mu nyanja ya Hormuz.
Ni ibitero bigabwe mu gihe isi yose yari yiteze ko amahoro agiye kugaruka muri kari karere, kuko impande zombi zari zatangaje ko zamaze kumvikana ku masezerano y’amahoro hasigaye kuyasinya gusa.
Byavugwaga ko ayo masezerano yagombaga gusinywa muri iyi minsi ibiri ishize.
Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje guhamagarira Iran na Amerika kwirinda ibikorwa bishobora gukomeza kuzamura ubushyamirane no gushyira abaturage mu kaga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mbega Amerika, buriya iracyatsa. Ni tigre en carton?