Ingabo z’u Rwanda ntizizatahe - Abaturage ba Cabo Delgado
Mu minsi yashize, Umunyamakuru wa Kigali Today yagiriye uruzinduko rw’icyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’aho Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zitsinze imitwe y’iterabwoba.
Kimwe n’ahandi yasuye mbere, abaturage bo mu gace ka Quionga mu Karere ka Palma na bo barashima inzego z’umutekano z’u Rwanda zabagaruriye icyizere cyo kongera kubaho.
Benshi mu baganiriye na Kigali Today, bifuza ko Ingabo na Polisi by’u Rwanda baguma muri Cabo Delgado igihe kirekire.
Bikurikire muri iyi video:
Video: Richard Kwizera/Kigali Today
Amafoto: Mugwiza Olivier/The New Times
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|