Ingabo z’u Rwanda na Uganda mu gushimangira ubufatanye mu by’umutekano wambukiranya imipaka

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zirwanira ku butaka zahuriye mu nama igamije gushimangira ubufatanye no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yahuje Ingabo z'u Rwanda na Uganda yabereye i Mbarara
Iyi nama yahuje Ingabo z’u Rwanda na Uganda yabereye i Mbarara

Ni inama yahuje Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarizwa muri Diviziyo ya 2 n’iya 5 hamwe n’iza Uganda (UPDF) zo muri Diviziyo ya 2, nkuko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.

Intumwa z’a RDF zari ziyobowe na Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka wakiriwe na Major General James Birungi, ukuriye iperereza n’umutekano mu Ngabo za Uganda UPDF.

Iyi nama yabereye i Mbarara kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama yaganiriye ku buryo bwo kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka ndetse hanashyirwaho ingamba zo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage baturiye imipaka y’ibihugu byombi.

Ni inama yahuje Ingabo z'ibihugu byombi zirwanira ku butaka
Ni inama yahuje Ingabo z’ibihugu byombi zirwanira ku butaka

Umuyobozi w’Ingabo zirwanira ku butaka muri UPDF, Lt Gen Kayanja Muhanga wari witabiriye iyi nama, yashimye umuhate w’ibihugu byombi mu kubungabunga umutekano ku mipaka bisangiye.

Yagaragaje ko hateguwe inama zitandukanye hagati y’Abagaba bakuru b’Ingabo z’u Rwanda na Uganda hagamijwe gushimangira umubano w’amateka usanzwe hagati y’ibihugu byombi no kurushaho kongera umutekano.

Yagize ati “Ku bw’ubuyobozi n’ubwitange bw’Abakuru b’ibihugu byombi, H.E. Paul Kagame na H.E. Yoweri Museveni, twakoze inama zitandukanye kugira ngo dukemure ibibazo by’umutekano, cyane cyane byo ku mupaka. Nta gushidikanya ko iyi gahunda izateza imbere ubwumvikane hagati y’ibihugu kandi itume habaho impinduka n’imibereho myiza".

Izi Ngabo zasuye n'abayobozi b'Uturere twa Ntungamo na Kabale
Izi Ngabo zasuye n’abayobozi b’Uturere twa Ntungamo na Kabale

Maj Gen Vincent Nyakarundi, wavuze mu izina ry’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimiye cyane imbaraga UPDF yashyize mu guhangana n’ibikorwa bitemewe bihungabanya umutekano byambukiranya imipaka kandi anizeza ko RDF izahora ifatanya nabo mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka n’ibikorwa by’ubutagondwa bukomeje kwiyongera mu karere.

Izi ntumwa z’Ingabo z’ibihugu byombi kandi zaboneyeho umwanya wo gusura abayobozi b’Uturere twa Kabare na Ntungamo.

Inama nk’iyi iheruka guhuza Ingabo ku mpande zombi yabereye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abagaba b'Ingabo zirwanira ku butaka mu bihugu byombi
Abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka mu bihugu byombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka