Ikirere cyose cyo muri Israel cyarimo umuriro – Umunyarwanda uri i Tel Aviv

Igihugu cya Iran cyaraye cyohereje ibisasu bya misile ku mijyi itandukanye yo muri Israel nka Jerusalem no ku murwa mukuru Tel Aviv.

Byinshi mu bisasu Iran yohereje muri Israel byashwanyurizwaga mu kirere bitaragera ku butaka
Byinshi mu bisasu Iran yohereje muri Israel byashwanyurizwaga mu kirere bitaragera ku butaka

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel zaburijemo byinshi muri ibyo bisasu bikiri mu kirere bitaragera ku butaka bwa Israel.

Abaturage bari muri Israel basabwe kwihisha no guhungira ahabugenewe kugira ngo birinde ingaruka z’ibyo bisasu.

Iran yarashe muri Israel ibisasu bya misile bibarirwa mu 180 nyuma y’uko hari ingabo za Israel zarenze umupaka zinjira muri Lebanon zigiye kurwanya umutwe wa Hezbollah, ibyo bisasu Iran ikaba yabyohereje muri Israel isa n’iyihimura.

Umunyarwanda Anthony Rugigana ukorera i Tel Aviv muri Israel, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko ibyo bisasu byatangiye nka saa moya na 58 z’umugoroba, bimara iminota ibarirwa mu icumi, birahagarara.

Ati “Hagati aho ikirere cyose cyo muri Israel cyarimo umuriro nubwo hari ibyuma by’ikoranabuhanga bishinzwe kuzimya misile zitewe.”

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho menshi agaragaza ibyo bisasu bya misile birimo bigwa nk’imvura hagati muri Israel, ibyinshi muri byo biasamirwa mu kirere, gusa hari bimwe byashoboye kugera ku butaka biteza guturika gukomeye.

Nyuma y’icyo gitero, Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, yavuze ko icyo gitero kizagira ingaruka zikomeye.

Igisirikare cya Iran cyemeje ko cyarashe ibisasu bya misile biraswa kure (ballistic missiles) kuri Israel
Igisirikare cya Iran cyemeje ko cyarashe ibisasu bya misile biraswa kure (ballistic missiles) kuri Israel

Igisirikare cya Iran cyaherukaga kurasa ibindi bisasu byinshi kuri Israel tariki 13 Mata 2024, mu rwego rwo kwihorera kubera igitero Iran yagabweho na Israel kuri Ambasade yayo muri Siriya, gihitana bamwe mu basirikare bakuru ba Iran.

Nyuma yaho, Israel ntiyahwemye kugaba ibitero bitandukanye kuri Iran no ku bihugu by’inshuti za Iran, ibitero byahitanye abantu bakomeye mu bari bakuriye imitwe irwanya ubutegetsi bwa Israel.

Israel ivuga ko itazahwema kurwanya abanzi bayo aho bari hose, by’umwihariko mu bihugu biyikikije, kuko ngo bakunze kugaragaza ko bafite umugambi wo guhanagura Israel ku ikarita y’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka