Colombia: Abaturage bigaragambije bamagana izamurwa ry’imisoro

Abaturage babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo bamagana ivugurura mu bukungu no mu mibereho myiza ryatangijwe na Perezida wa Colombia Gustavo Petro, avuga ko rizarwanya ubusumbane, ibyo akaba yabitangije nyuma y’iminsi 50 gusa agiye ku butegetsi.

Perezida Gustavo Petro ubu ufite imyaka 62 y’amavuko, yasezeranyije abaturage ko agiye gushakira igihugu “amahoro yuzuye”, abinyujije mu guhangana n’inyeshyamba ndetse n’udutsiko tw’amabandi, ndetse asaba abanyamategeko kwemeza ivugurura ry’imisoro, ku buryo bitarenze umwaka utaha hazaba hakusanyijwe agera kuri Miliyari 5.6 z’Amadolari.

Ivugurura rizazamura imisoro ku bantu binjiza Amadolari 2,259 ku kwezi kandi ibyo gusonerwa imisoro bizahita bivaho.

Ibyo kuvugurura ibijyanye n’imisoro ntibyakiriwe neza na bamwe mu baturage b’icyo gihugu, aho abagera ku 5,000 bigabije imihanda babyamagana bagenda bavuga bati “ Oya nta vugurura ry’imisoro”. Abigaragambya bigaragambirije mu Mujyi wa Bogota, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wawo.

Bamwe mu bigaragambya bavugaga ko imiyoborere ya Perezida Gustavo Petro ari mibi nk’uko byavuzwe n’umwe mu bigaragambya ukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga, James Duque.

Yagize ati, “Perezida Petro uribeshya mu buryo bwawe uyoboramo”.

Izindi mpinduka Perezida Petro yatangaje, ni izijyanye na serivisi z’ubuzima, izijyanye n’ubutaka, aho ngo ubutaka bwajya bugurishwa ku bahinzi babukeneye ku giciro gito ugereranyije n’uko ibiciro bihagaze ku isoko. Ikindi ni ivugurura mu bijyanye no gutora.

Indi mijyi yabayemo imyigaragambyo yo mu buryo bw’ituze ni muri Medellin, Cali, Armenia na Villavicencio.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Gustavo Petro yavuze ko yubashye uburenganzira bw’abigaragambya bwo kugaragaza ibitekerezo byabo, ariko ko na Guverinoma ye ifite uburenganzira bwo kurwanya amakuru atari ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka