Bakomeje gushakisha ababo babuze n’ibyabo byangijwe na Nyiragongo
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.
Abaturage batangiye kujya kureba ibyabo byangiritse birimo n’amazu yasenyutse nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, benshi baka bagerageje gushakisha abo mu miryango yabo babuze.
Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirere cy’aho Nyiragongo iherereye cyahindutse umutuku maze mu masaha make gitangira gusohora ibyotsi bidasanzwe, mu kanya gato gitangira kuruka, cyohereza igikoma cy’umuriro cyahagarariye hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri ukaba uherereye mu majyepfo y’icyo kirunga.
Kugeza ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 habarurwaga abantu 15 bapfuye, ariko umubare ushobora kwiyongera kuko abayobozi bari bategereje kugera mu turere twibasiwe cyane, dore ko byari bikigoranye bitewe n’uko hataramenyekana niba ikirunga cyahagaritse kuruka.
Icyenda mu bapfuye bazize impanuka yo mu muhanda mu mubyigano n’umuvundo mu gihe abantu bahungaga.
Ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko abandi bane bishwe ubwo bageragezaga gutoroka gereza mu gihe babiri batwitswe n’ikirunga kugeza bapfuye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rigaragaza impungenge z’uko abana barenga 170 bashobora kuburirwa irengero naho abandi 150 bakaba bagaragaye baburanye n’imiryango yabo.
Igikoma kigizwe n’amazuku kiva mu kirunga mu gihe cyo kuruka cyashegeshe bikomeye ibice by’Akarere ka Buhene, mu nkengero za Goma, gitaba inzu nyinshi harimo into n’inini, aho bivugwa ko kongera kuzubaka bishobora gufata amezi menshi.
Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ati: "Amazu menshi mu byaro byo mu gace ka Buhene yatwitswe ndetse anyurwaho n’igikoma cy’amabuye y’umuriro asohoka mu kirunga."
Ahandi, aya mabuye yirema mu gikoma gishyushye ava mu kirunga yafunze umuhanda umwe uhuza Goma n’umujyi wa Beni. Byafunze inzira y’ingenzi yari kwifashishwa mu kugeza ubutabazi ku bice byibasiwe. Icyakora, ikibuga cy’indege cy’umujyi ntikigeze kigerwaho, n’ubwo hari amakuru yari yavuzwe mbere ko hari igice cy’ikibuga cyahiye.
Ikirunga giherereye mu birometero 10 uvuye i Goma, giheruka kuruka mu mwaka wa 2002, gihitana abantu 250 gisiga abantu ibihumbi 120 batagira aho baba.
Abaturage batangiye kuva mu ngo zabo na mbere y’uko Guverinoma itangaza gahunda yo kwimuka. Ikirunga kigitangira kuruka mu masaha y’ijoro, abantu benshi bagaragaye barimo bahunga n’amaguru hamwe na matela n’ibindi bintu.
Icyakora ku Cyumweru bamwe batangiye gusubira iwabo muri Congo n’ubwo hari abandi bagumye mu Rwanda batinya ko imitingito ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye, dore ko bari bafite n’impungenge z’uko ikirunga gishobora kongera kikaruka.
Inkuru zijyanye na: Nyiragongo
- Rubavu: Abagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo babayeho bate?
- Goma: Ubuyobozi bwasabye abahunze iruka rya Nyiragongo gusubira mu ngo
- Rubavu: Imiryango 2,504 yangirijwe n’imitingito imaze guhabwa ubutabazi
- Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byongeye gutanga serivisi
- Amashyuza yari yaragiye kubera imitingito yagarutse
- Mu Rwanda hasigaye Abanyekongo babarirwa mu 1000 bahunze Nyiragongo
- Ikiyaga cya Kivu nticyahungabanyijwe n’iruka rya Nyiragongo
- Imiryango yasenyewe n’imitingito irasaba gufashwa kubona ahandi ho kuba
- Rubavu: Ubuyobozi burahamagarira abantu gusubukura ibikorwa byabo
- Rubavu: Amashyuza yaburiwe irengero kubera umutingito
- Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo
- Rubavu: Ibyangijwe n’imitingito byatangiye gusanwa
- Ubuyobozi burahumuriza abumvaga ko ikirere n’amazi bya Rubavu byagize ikibazo
- Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke
- Rubavu: Inzu zisaga 1,500 zimaze kwangizwa n’imitingito
- Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke
- Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito
- Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda
- Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka
- Abatuye muri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito bafite inzu ziyashije bagomba kuhava - Minisitiri Kayisire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage birubavu nibakomeze bihangane
YOOO! Mukuri twifatanyije nabavandimwe ba bacongoman mukababaro batewe ni kirunga.