Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda
Yanditswe na
Emmanuel Gasana Sebasaza
Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda ku wa Mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021.
Bakigera ku mupaka wa Kagitumba, bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.

Bagizwe n’ab’igitsina gabo 19, igitsinagore 6 n’abana 10.
Bafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kuba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba ba maneko b’u Rwanda, bakaba bagomba gupimwa COVID-19 mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.
Ohereza igitekerezo
|