Impanuka y’imodoka yahitanye abantu batatu (Amafoto)
Impanuka ikomeye y’imodoka yabereye mu Gatsata muri Gasabo yahitanye abantu batatu abandi batandatu barakomereka bikomeye.

Iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite nimero za Puraki RAC820K yaturutse Nyabugogo ifite umuvuduko mwinshi igeze ku kabari kitwa Bella View igonga abagenzi n’abanyozi bihitiraga; mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2017.
Ababibonye bavuga ko abantu batatu bahise bahasiga ubuzima. Imodoka yakomeje imbere igonga urukuta rw’ako kabari irenga umukingo ihita yibirindura itangirwa n’inzu iri munsi y’umuhanda.
Muri uko kugenda yibirindura nibwo yagiye igonga abo bantu bandi bakomeretse. Polisi y’u Rwanda n’Imbangukiragutabara bahise bahagera, bakora ubutabazi bwihuse.


Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga naho abaguye muri iyo mpanuka bahise bajyanwa mu buruhukiro.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije w’imodoka, bakemeza ko umushoferi wayo ashobora kuba yari yasinze.
Muri iyi imodoka hari harimo abantu babiri, bombi bavuyemo ari bazima. Umushoferi yahise ajyanwa kuri Polisi.











Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
arkomana kukikoko ibibibaho? gusa ababuzababo kubera iyompanuka bihangane kandi police irebe icyakorwa mukurinda impanuka bongere imokoka ,bashyiramo sipidigavana
Mana wakire izi nzirakarengane
Impanuka zibaye muriki cyumweru zose nabantu zihitanye nta kwasiteri irimo polici nishyire utwuma tugabanya umuvuduko mumodoka zose ziri muguhugu murakoze
After recovery from his siriduwiri and injuries This Driver should be housed in a Kimi Ron Ko Penitentiary for a lllloooong tyyyme!!!!Akariro gake na feri ku ntambara y’umuhogo n’iyibinyabiziga!