Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe yateguye amahugurwa agenewe abasirikare bitandukanyije na FDLR bazwi nk’izina ry’inkeragutabara hamwe n’abagore babo ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’umutekano mu iterambere ry’igihugu ku wa 19 Ukwakira 2011 ku biro by’Akarere ka Gakenke. Inkeragutabara zaturutse mu turere twa (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutshuru gaherereye muri Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaza ko kugirango babashe kugira igikorwa bakorera ku butaka bwabo, babanza gutanga imisoro ku barwanyi ba FDLR basa n’aho bigaruriye ako gace.
Umuvugizi w’ingabo z’ u Rwanda Koroneli Nzabamwita Joseph aratangaza ko imgabo z’u Rwanda zitazacika intege mu butumwa zirimo bwo kugarura amahoro I Darfur muri Sudan kuko zizi icyazijyanyeyo.
Nk’uko tubikesha itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2011 ahagana isaa mbiri z’umugoroba Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro I Darfur zaguye mu gaco k’abitwaje itwaro bazirasaho, babiri ku ruhande rw’u Rwanda bahasiga ubuzima.
Abayobozi bakuru ba Polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu bakoze amahugurwa y’iminsi ine yo kuganira no gusangira amakuru ku bikorwa byo kubungabunga umutekano mu mahanga, ibi bikaba byari mu rwego rwo kunoza imikorere cyane cyane ko n’ubwo ibikorwa by’ingabo na polisi bitandukanye ariko byuzuzanya.