Mu karere ka Ngoma gahana imbibe n’igihugu cy’u Burundi hadutse abantu bashuka abantu kuri telephone bavuga ururimi rw’Ikirundi bakabatwara ibyabo bababeshya ko bagiye kubakiza.
Ntiyibigira Athanase bakunze kwita Ntingiri, Kwikosora Theoneste, Niyonzima Abuba na Ugirumukiza Vianney, batawe muri yombi na polisi yo mu murenge wa Kabarondo, kubera gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa kasegereti mu buryo bunyuranye n’amategeko mu birombe by’i Rwinkwavu.
Uwayisaba Ildephonse wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, kuva tariki 12/02/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi azira gufatanywa kanyanga iwe mu rugo.
Kubwimana Romeo Guillome, umwana w’amezi 5 wo mu kagari ka Murama ko mu murenge wa Bweramana, yaguye mu ibase y’amazi bimuviramo urupfu.
Akimana Xaver wo mu kagari ka Gafunzo ko mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango yishe nyina babanaga mu nzu amuziza ko yagurishije inka atamubwiye.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi iyo bagize aho banyarukira bagasiga bakinze amazu yabo, haza abajura bakica inzugi bakinjira bakiba ibyo basanze mu nzu.
Umusore witwa Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 18, tariki 13/01/2012, yafashwe yibye inkoko ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe akazengurutswa umujyi ayitwaye mu ijosi.
Umugore witwa Mugorutuje Jeannette wakoraga mu ishami rya MTN mu karere ka Nyamagabe, afungiye kuri station ya polise Gasaka guhera tariki 10/02/2012, akurikiranyweho kunyereza amafaranga miliyoni imwe n’igice.
Imodoka yavaga ku muhanda wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yerekeza mu murenge wa Rushaki ku mugoroba wa tariki 12/02/2012 yarahirimye ijya kuzana imicanga ariko ntihagira ukomereka.
Ngirumpatse Alphonse wo mu kagari ka Karenge umurenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma ari mu maboko ya police station ya Kibungo azira gutwika diplome ya licence, imyenda, n’indangamuntu bya murumuna we Nsengimana Innocent amuziza ko amusuzugura.
Abayobozi bo mu karere ka Burera mu Rwanda n’abo mu karere ka Kisoro muri Uganda batangaje ko bagiye gufatanya guhashya ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda kigateza umutekano muke mu karere ka Burera.
Itorero Anglican Paroisse Musenyi rifatanyije n’ingabo na Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karangazi, bafashe amakarito 171 y’ibiyobyabwenge byiganjemo Chief Waragi, Vodka, Zebra n’izindi nzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda, zengerwa mu gihugu cya Uganda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/02/2012, Otim Bosco uhagarariye polisi mu karere ka Kisoro muri Uganda yatangaje ko Umugande wakekwagaho kwica Habumuremyi Joseph wari utuye mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yashyikirijwe inkiko.
Kuri uyu wa gatanu tariki 10/02/2012 akarere ka Ruhango koherereje akarere ka Nyanza abantu batanu b’inzererezi n’imburamukoro bahavuka.
Ibyaha byo gufata ku ngufu biza ku mwanya wa mbere mu byaha byagaragaye mu karere ka Nyamagabe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nk’uko byagaragajwe mu nama yaguye y’umutekano mu karere ka Nyamagabe yabaye tariki 09/02/2012.
Hakiziyaremye Nyirimanzi wo mu murenge wa Gataraga yishwe n’abaturage bo mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze bamuziza kwiba ibirayi.
Imirwano yahanganishije inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR n’ingabo za Leta ya Congo kuwa kabiri tariki 07/02/2012 yasize ihitanye inyeshyamba ebyiri za FDLR inakura abasivili bagera ku bihumbi 20 mu byabo.
Abaturage bo mu mudugugu wa Cyahafi, akagari ka Tare, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye bavuga ko bahutazwa n’umukozi w’akagari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abaziza ko batatanze ubwisungane mu kwivuza.
Umukecuru witwa Mariya Roza Nyiramanegurwa ufite imyaka 85 amaze ibyumweru bibiri mu bitaro kubera gukubitwa akanakomeretswa n’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.
Imiryango ituye mu kagari ka cyamukuza, umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yararwanye igera n’aho itemana ipfa avoka.
Mukabarinda Anastasie wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yakorewe urugomo na n’undi mugore witwa Uwingabire Vestine amuziza ko yatanze amakuru ku mugabo we mu gihe k’inkiko gacaca.
Umugabo witwa Ntivuguruzwa Bernard wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 08/02/2012, yakubise umugore we, Mukambonabucya Esperance, agafuni aramukomeretsa mu gahanga.
Umugabo w’imyaka 55 witwa Kageruka Evariste ukomoka mu kagari ka Nsanga, umurenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 06/02/2012 azize gusitara.
Umukecuru Mukantabana Odette w’imyaka 64 y’amavuko, tariki 06/02/2012 ahagana saa moya n’igice z’umugoroba, yiyahuje umuti ukoreshwa mu buhinzi wica udukoko mu murima witwa Simikombe.
Abantu batatu bitabye Imana undi umwe ahuma amaso bazize inzoga y’inkorano banyoye tariki 04/02/2012 mu kabari ko mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Nyamirango, umurenge wa Kanzenze, akarere ka Rubavu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 07/02/2012, umusore witwa Mpawenimana Jean Bosco wo mu kagari ka Nyamagana ko mu murenge wa Ruhango yafatanywe imisongo igera ku 101 y’urumogi.
Ingabo zivuye mu bihugu 9 byo muri afurika bivuye mu bibazo by’intambara ziteraniye mu kigo cy’u Rwanda cyigisha ibijyanye n’amahoro ( Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze ziga uburyo ibihugu byabo byakubaka amahoro arambye (Security Sector Reform- SSR).
Abaturage batuye mu Kagari ka Cyarwa ko mu Murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye barasaba ko hagira igikorwa mu kurwanya ibisambo byambura abantu nijoro bikomeje kwiyongera muri ako gace.
Manirahari Jean de Dieu wo mu murenge wa Giti, mu kagari ka Gatobotobo mu mudugudu wa Kabacuzi ari mu maboko y’ubutabera kubera kwica nyina umubyara witwaga Mukamana Esperance amukubise ifuni mu mutwe.
Umugabo witwa Rudacogora wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Muko mu kagari ka Ngange ari mu maboko ya polisi azira kuruma mugenzi we, Mbanzendore Wellars, amukuraho ibitsike byo ku jisho.