Nyagatare: Urubyiruko ruratozwa gukora mbere yo kujya mu mashuri makuru
Urubyiruko 2,064 rwo mu Mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare, rwatsinze neza amashuri yisumbuye rwitegura gukomereza mu mashuri makuru na za kaminuza rugiye kumara iminsi 45 rutozwa gukora imirimo y’amaboko ndetse runigishwe gukunda Igihugu.
Uru rubyiruko ruratorezwa mu rugerero rudaciye ingando. Mu rugerero rudaciye ingando hakorwamo ibikorwa by’amaboko bigamije gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage. Ibyo bikorwa bizajya biba kuva kuwa mbere kugera kuwa kane.
Kuwa gatanu bazajya bigishwa gukunda Igihugu, inyigisho z’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Imiyoborere ndetse bagire na siporo.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Itorero, Nyandwi Aime Froduard, avuga ko intego nyamukuru ari ukwigiranaho no gukora badasobanya kandi bafasha ubuyobozi gukemura bimwe mu bibazo ariko no kubatoza umurimo.
Ati “Niba umwana yaravuye iwabo afite akantu k’ubunebwe bagenzi be bahuriye mu rugerero akabona barakorana umurava nawe azishakamo imbaraga bafatanye, ku buryo uwari umunebwe ashobora gusoza ari we urusha abandi kwitangira umurimo.”
Nzayikorera Ben, wo mu Murenge wa Tabagwe, watangiye urugerero rudaciye ingando icyiciro cya 12, kuri uyu wa 13 Mutarama, avuga ko yashimishijwe no guhura n’urubyiruko rugenzi rwe kandi azarwigiraho byinshi.
Avuga ko azigiramo gukora atagamije inyungu ze bwite ahubwo areba icyafasha abanyarwanda. Ibi ngo bizamuherekeza mu buzima n’igihe azaba atangiye kwikorera.
Yagize ati “Ngiye kwigiramo gukora nta zindi nyungu ngamije ahubwo ndeba iz’abanyarwanda muri rusange. Ibi bizamfasha n’igihe nzaba nsoje amashuri kuko ndumva ngomba kuzarangwa no gukunda umurimo ariko no gufasha abadashoboye gukora.”
Nk’umuntu uturiye umupaka wa Uganda uturukamo inzoga za Kanyanga, ngo urugerero ruzamufasha kwirinda kwishora muri magendu, kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Umwaka ushize, mu Karere ka Nyagatare, urugerero rudaciye ingando rwitabiriwe n’urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye 2,201, rukora ibikorwa bifite agaciro ka miliyoni 131.7.
Imirimo y’amaboko yakozwe harimo kubaka uturima tw’igikoni, kubakira abatishoboye, gukurungira amazu, kubaka rondereza no kubaka imihanda y’imigenderano.
Uretse ibikorwa by’amaboko, banafashije mu bukangurambaga butandukanye harimo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|