U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’Ubukerarugendo kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri 2015. Uyu munsi wahuriranye na gahunda igihugu gifite yo guteza imbere ibice bigize umuco birimo inzu ndangamurage na ndangamuco.
Ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Rulindo aho abayobozi batandukanye batemberejwe inyubako z’umwami yabagamo, kuri ubu hahinduwe inzu ndangamuco inakorerwamo ibikorwa by’iterambere.
Kliza Belise ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, yasabye Abanyarwanda kujya basurai nzu ndangamuco na ndangamurage by’u Rwanda, kuko bibafasha kumimenyekanisha nabo babisobanukiwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosesibamwe Aime yashimye ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo katekerje ku kigo ndangamuco.
Ati “Mbere y’uko amafaranga yaba mukerarugendo agera i Musanze n’ahandi hasurwa, bajya babanza bagasiga amafaranga muri iki kigo ku b’ibyo bahasanze byiza.”
Minisiri wUmuco na Siporo Uwacu Jullienne yasabye ko iki kigo bagomba kukibyaza umusaruro, kandi iki kigo kikongerwa mu bigo ndangamurage by’igihugu.
Marie Solange MUKASHYAKA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni iby’agaciro cyane nkatwe duhwiturira abo tubana mu mahanga,cyane Urubyiruko guhisha agaciro Umuco Nyarwanda aho turi, mu byo dukora,tuvuga no mu Banyamahanga.
Ndabashimye cyane. Mba i Lyon France.
Ese, bi gute mwatashye icyo kigo mudatumiye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’Umurage w’uRwanda, ubwo se nibyo?ikindi kandi ubwo uwo Maire ntiyari kubanza kugisha inama inzobere muri ako kazi? ko ubundi itegeko rishiraho ibyo bigo rivuga ko vagomba kubanza kugisha inama inzobere muri ako kazi,nabazahakora bagahugurwa kuko usanga abamurika izo nzu bagebda batandukaye mu gusurisha abashitsi bahasure, hagasigara hari ikibazo cy’ababikora neza kurusha abandi.
Jye ndumva bakora ako kazi bazahura bagahugurwa bakazajya bavuga bimwe, abo mu Rukali ntibatandukanye n’abo mu birunga, cyangwa bao ku kirenge.
Ministere ibifite mu nshingano yakagombye kubyigaho.
Murakoze.
kurinda amateka y’igihugu cyacu ni byiza cyane kuko bidufasha gukomeza kumenya ahahise hacu ndetse bidutegurira naho tugana
Ndashimira cyane RDB kubw’igikorwa nkiki cyo kwimikaza umuco nyarwanda, kuko biba bibabaje kubona umuntu ashishikajwe nibyo mu mahanga kandi atazi iby’iwabo.