Kugitangiza byajyaniranye no kugaragaza ibyavuye mu mahugurwa iki kigo cyahaye abanyeshuri barenga 200, ku nkunga y’umuryango Mastercard Foundation. Abo banyeshuri bahuguwe mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi harimo guhanga no gukina amakinamico, guhanga no gukina amafilime, gusetsa (comedy), gukora ibitente (animation), gushushanya ndetse no gukora imideli.
Abanyeshuri bahuguwe mu gihe cy’iminsi itanu gusa, ariko bishimiye ubumenyi bungutse no kuba iki kigo cyongeye gufungura imiryango.
Issa Ngendahimana usanzwe yiga ibijyanye n’ubuhanzi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yarahuguwe mu gukora amafilime, yagize ati "N’ubwo byari igihe gito, twungutse ubumenyi. Iki kigo twebwe abiga ubuhanzi kizadufasha cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ibyo twigiye mu ishuri."
Léandre Igisubizo wiga ibijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu bijyanye n’umurimo (business), we yize ibijyanye no gukora ibitente (animation). Agira ati "Nari nsanzwe nkunda ibyo gukora ibitente, mbonye amahirwe mpita numva atancika. Kuba iki kigo cyongeye gufungura imiryango ni amahirwe cyane kuri twebwe."
Abanyehuye bumvise ko cyongeye gufungura imiryango na bo baratekereza ko kizabagirira akamaro haba mu gutuma umujyi wabo ususuruka, ndetse no mu gutuma babasha kongera kubona amafaranga aturuka ku bantu benshi gikurura iyo cyateguye amaserukiramuco ahuza kaminuza zo hirya no hino muri Afurika nk’uko byagendaga buri myaka ibiri, kigikora.
Omar Nzamwita ucuruza mu isoko rya Huye ati "Niba Ikigo cyongeye gufungura imiryango tuzongera tujye dukirigita ifaranga dukesha abaje mu maserukiramuco. Ku byishimo byo urumva tuzajya turuhuka mu mutwe."
Janvier Murenzi, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akanaba umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo, avuga ko ibikorwa by’ingenzi byacyo bizaba guhugura, guhuza abanyeshuri n’isoko, kubatiza ibikoresho n’aho gukorera no kubaherekeza mu mishinga yabo.
Asobanura kandi ko ikigamijwe mu kongera gufungura imiryango y’iki kigo ari ugufasha urubyiruko gukuza impano zarwo, ni ukuvuga kubahugura, kubaha imbuga zo gukoreramo ibyo bahuguwemo ndetse no kwamamaza ibyo bagezeho kugira ngo babashe kwihangira imirimo.
Akomeza agira ati "Dufite gahunda yo gutanga amahugurwa, ariko n’iyo kwigisha by’igihe kirekire tukazajya tubitangira impamyabushobozi. Birasaba ko twubaka inzego tukanagena ibigomba kwigishwa. Turateganya no kumenyekanisha impano z’abanyeshuri binyujijwe mu myidagaduro ndetse no gufasha abagaragaje impano kuzamuka mu ntera."
Ibikorwa by’iki kigo byongeye gutangizwa mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ariko biteganyijwe ko bizagezwa no mu yandi mashami yayo, nk’uko bivugwa na Alphonse Murefu, umuyobozi w’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye.
Agira ati "Nibimara gufata bizimukira no mu yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda."
Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda cyo guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi ubundi cyari cyarashinzwe mu mwaka w’1999, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Huye, gihagarika ibikorwa byacyo mu mwaka wa 2013 ubwo Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yahuzwaga n’izindi kaminuza za Leta hakaremwa Kaminuza y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|