‘Inganda ndangamuco’ zigiye kugezwa mu turere

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco atangaza ko mu 2019 inganda ndangamuco, ari zo bikorwa by’ ubwenge birimo ubugeni n’ubuhanzi bibarizwa mu Rwanda, zigiye kugezwa mu turere mu gufasha abahanzi guhanga imirimo.

Dr James Vuningoma uyobora inteko y'ururimi n'umuco
Dr James Vuningoma uyobora inteko y’ururimi n’umuco

Bimwe mu bikorwa bikubiye muri iyi gahunda harimo kuririmba Kubyina, ubwanditsi bw’ ibitabo na filimi, amakinamico no gusetsa, ubudozi, imideri n’ ubwiza n’ibindi. Hari kandi ububaji no gutunganya imisatsi, guhamiriza no kwivuga.

Dr. Vuningoma James umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco abitangaje nyuma y’uko ubuyobozi bw’ inganda ndangamuco busanzwe bukorera ku rwego rw’igihugu ariko ntiziboneke ku rwego rw’uturere.

Iyi gahunda igomba guteza imbere abafite impano y’ubuhanzi n’ubwenge itarakwizwa mu turere, gushyirwa mu bikorwa kwayo byakwihutisha gahunda yo guhanga imirimo mu Rwanda.

Muri gahunda y’icyererekezo 2020 na EDPRS ya Kabiri, guhanga y’imirimo mishya izafasha igihugu cy’ u Rwanda kwiteza imbere no kurwanya ubukene bishingiye kubivuye mu mirimo mishya ihangwa.

Leta y’ u Rwanda ikaba ishyize imbere gahunda yo guhanga imirimo nibura ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco Dr. Vuningoma James avuga ko kuririmba, kudoda, gutunganya imisatsi kimwe n’ububaji hamwe n’ubwiza n’imideri biri mu nganda ndangamuco zafashwa gutezwa imbere abanyarwanda no kubakura mu bushomeri.

“ubundi inganda ndangamuco dusanzwe tuzifite ku rwego rw’igihugu, nkuko dufite urwego rukuru rw’abahanzi, abanditsi, abavuga imivugo n’abasizi, abakina amakinamico n’abakora amafarimi, dukeneye ko n’abandi bafite ibindi bakora nk’ubudozi, ububaji no gutunganya imisatsi bagize inzego zibahagarariye mu karere kandi zigatezwa imbere.”

Dr. Vuningoma James avuga ko iyi gahunda niramuka igeze ku karere izafasha abafite izi mpano kwihangira umurimo ahubwo Leta ikabatera inkunga ubundi bagatangira gukora kandi bakinjiriza igihugu.

“Urabona abantu benshi biga imyuga iyo badatewe inkunga bajya mu mubare w’abadafite akazi, nyamara ntibisaba ibirenze kugira ngo babone akazi biteze imbere, basorere igihugu u Rwanda rutere imbere.”

ubushomeri mu Rwanda buterwa ni uko bamwe mu barangiza kwiga za kaminuza bisanga ari benshi kurenza abakenewe ku isoko ry’umurimo, Leta y’u Rwanda ikaba yaratangiye gushishikariza abantu kwihangira imirimo.

Leta ihanga imirimo iri ku kigero cya 3% naho 97% itangwa n’abikorera. Leta kandi iri gushishikariza abarangiza kaminuza kwiga n’imyuga kugirango babashe guhangana n’ubushomeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka