Nyanza: Hamuritswe Inyambo nk’imwe mu nkingi z’umuco wo hambere
Mu gihe kuri uyu wa gatanu tariki 01/08/2014 hizihizwa umunsi w’umuganura ku rwego rw’igihugu, mu karere ka Nyanza mu Rukari ho haraye hamuritswe inka z’inyambo nazo zagaragazwaga imbere y’umwami igihe cy’umuganura.
I Nyanza mu Rukari ni ahantu usanga amateka menshi afite icyo avuga ku gihe cy’Abami, muri icyo gihe iyo abaturage bezaga imyaka habagaho umuhango w’umuganura, Umwami agasangira n’abaturage ibyabaga byeze ndetse hakanategurwa imbuto z’ihinga ritaha.
Abitabiriye uyu muhango, batambagijwe bimwe mu bice bigize ingoro y’umurage w’amateka bagaragarizwa inka z’Inyambo nka zimwe zamurikwaga mu gihe cy’umuganura imbere y’umwami, berekwa zimwe mu nzoga zengerwaga Ibwami, ndetse hakaba hanabaye igikorwa cyo kuganura baha abana amata y’izi Nyambo.
Alphonse Umurisa, umukuru w’ingoro z’umurage mu Rwanda, yagaragarije abari bitabiriye uyu muhango aho Inyambo zihuriye n’umuco wo kuganura.
Ati “Inyambo zari inka zidasanzwe zamurikirwaga umwami mu gihe cy’umuganura, Inyambo zabaga ari inka zatoranyijwe, zabaga ari umuco w’Abanyarwanda, zari girinka munyarwanda, Inyambo n’igisabo cy’amata, zagaragazaga ubutunzi n’ubukire bw’Abanyarwanda”.
Kuri ubu usanga abantu bagereranya umuganura wo hambere n’uwubu, bakavuga ko hambere abantu bahingaga bakeza byinshi bakabona ibyo baganura, ariko kuri ubu ngo ntibyoroshye kuko abantu batagihinga ngo beze.
Umusaza w’imyaka 80 witwa Francois Bihira, utuye hafi y’urukari uzi uko kuganura byagendaga, ntavuga kimwe n’abafite iyi myumvire. Ati “umva re, nkubaze ye, uduke ni udusangirwa, ni utigiramo icyubahiro, ahubwo nimurekere ni umuco wacitse. Gusa kugaruka sinzi ko byashoboka”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abantu kujya bitabira ibikorwa by’ingoro z’umurage w’u Rwanda kuko ngo ntibyakoroha ko wakunda igihugu, utazi ibikigize cyangwa ibyakiranze.
Aha akaba yavuze ko cyera umuganura wajyanaga no guhiga (imihigo), none kuri ubu ngo nabyo bijya guhuza, kuko ubu mu turere twose bari mu gikorwa cyo guhigura ibyo bahize banitegura gihiga ibindi.
Kugeza ubu umurage w’ingoro z’u Rwanda, ngo winjiza amafaranga atari make buri kwezi, kuva aho izi nyambo ziziye, ngo zamaze gutanga akazi ku bantu batari bake, aho abantu 15 bafite akazi gahoraho ndetse n’bandi basaga 50 bakora bubyizi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|