Kwambara impeta ku bashakanye bigenda bita gaciro
Mu madini n’amatorero atandukanye, abashyingiranywe bambikana impeta nk’ikimenyetso cy’urukundo n’ubudahemuka baba basezeranye. Kuri ubu hari abashakanye batakizikoza, bakaba bavuga icyangombwa ari ukuzirikana isezerano.
Abakimara gushinga urugo bita « jeunes mariés », ubabwirwa n’uko bambaye impeta ku rutoki rwa kane rw’ikiganza cy’ibumoso. Abo bishimira kwambara impeta kuko ibafasha kumenyasha abantu ko bahinduye imibereho.
Mbarushimana Daniel umaze umwaka ashinze urugo avuga ko aha agaciro impeta umugore we yamwambitse imbere y’itorero. Ngo iyo areba iyo mpeta ayibonamo amasezerano yagiriye umugore we, bityo akaba atakinisha kuyatenguha.
Uwo muco wo kwambara impeta ariko siko wubahirizwa n’abarushinze bose. Bamwe mu bamaze igihe kirekire bashakanye, usanga impeta bambikanye batakizambara. Abo rero batanga impamvu zitandukanye, zirimo kuzibura, kutabakwira n’abavuga ko kwambara impeta atari ngombwa.
Thaddée, umaze imyaka 15 ashatse akaba afite abana 5, atangaza ko mu myaka yose ishize impeta yambitswe n’umugore we yaba itakiriho. Ngo hari abazibura cyangwa abo zisaza bakagura izindi, ariko we abona kwaba ari ugusesagura kuko isezerano riba ku mutima.
Bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari abagabo cyangwa abagore banga kwambara impeta, bagira ngo babeshye urubyiruko ko ari ngaragu, maze bakundane.
Ibyo ariko siko Thaddée abibona, kuko avuga ko kutambara impeta ntaho bihuriye no kugaragaza ko ukunda umugore wa we kuko ngo hari n’ababaca inyuma kandi n’izo mpeta bazambaye.
Nk’uko tubikesha urubuga www.gemme-fashion.com, ngo kwambara impeta ku bashakanye byatangiye hagati mu kinyejana cya 16, bitangirira mu bihugu by’Uburayi. Icyo gihe ni abagabo bonyine bambikwaga impeta. Mu kinyejana cya 19 niho n’abagore batangiye kwambikwa impeta.
Ku banyamadini, impeta igaragaza ko umubano w’umugabo n’umugore wahawe umugisha; ngo impeta ikorwa mu cyuma nk’ikimenyetso cy’ inzira y’ubuzima bwa Muntu ndetse no kubana ku buryo buhoraho.
Kuri ubu, hari aho bigaragara ko iyo umusore n’umukobwa bemeranyije kuzabana, umusore yambika umukobwa impeta (alliance de fiançailles), icyo kikaba ari ikimenyetso kigaragariza abantu bose ko uwo mukobwa yiteguye gushinga urugo, bityo ntihagire undi musore wamwibeshyaho.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Murakoze cyane nkuko bigaragara kubijyendanye n’imibanire yabashaka kubana bigaragara ko kwambara impeta Ari ikimenyetso cy’isezerano bagiranye bombi ko bazaririnda ariko usanga ibyo bakoze bibaye nko kuyoborwa n’amaranga mutima yako kanya ejo iyo bihindutse za mpeta bamwe baba batakibuka ko bazifite .inama kubantu bashakanye n’abandi bifuza gushakana banza uzirikane ko isezerano ririndwa ryitabwaho hagati yabashakanye baba basezerana kutazatererana bo ubwabo abagishaka uko babana baba biyerekana nk’abatagira inenge Kandi buri wese abafite intege nke muri we iyo babanye umwe akamenya mugenzi we umwe atangira kutakimwiyumvamo nka mbere rero ahubwo rubyiruko muntu wese wifuza kubaka umuryango banza umenye mugenzi wawe ibyo yanga ,akunda ibyamubabaje niho uzagerageza gu control amaranga mutima yawe mu mibanire ubundi wiyemeze ko ujyiye gukunda uwo muntu umuzi neza .tureke ibintu byo gukunda kwishushanyanaho bavandimwe tuzirikane ko umubano Imana yatangirije muri Eden yashakaga ko umuryango waguka bakabanaho mu mahoro.muhabwe umugisha

Njyewe mbona kuyambara ntcyo byakwangiza kdi byaba ari ikizere kuwo mwashakanye!!
kwambara impeta ningenzi kubashakanye kuko uba ukomeje isezerano
Ese iyo uwo mwashakanye atakiriho ni ngombwa gukomeza kwambara impeta? Mumpe igisubizo
Impeta burya si amapingu y’ubwonko bw’umuntu kuko burya nibwo butekereza impeta ntitekereza. Twihutira cyane guha agaciro imirimbo kuruta kugaha mbere na mbere bagenzi bacu tutabaca inyuma. Impeta nk’uko hari uwavuze ko ayirimba, nibyo koko ariko kandi umuntu yambara impeta bitewe n’imibanire ufitanye n’uwayikwambitse. Nonese waba urarana n’umugore ahora aguteye ikibuno, agushyira ku nkeke mbese ubona urukundo ari rucye ari uwkinginga ngo udaseba kweli iyo mpeta wayambara? Uyambaye yagutera intimba ku buryo wagira ihahamuka. Bityo rero impamvu zo kutayambara zishakirwe hose ariko ntimube biased ngo baba bashaka gushurashura! Imana IBAHIRE MWESE!
Impeta ntabwo ari umuco nyarwanda ni mvamahanga kandi ubona ntacyo ivuze cyane. Abayobozi b’amadini ngo baziha umugisha ariko bajye basubira inyuma barebe uwo mugisha batanze icyo wakoze mumiryango!!
Ahubwo impeta zizakurweho kuko atari umuco wacu.
Impeta ni ngombwa niyo mpamvu igurwa kandi yambarwa.
Impeta izirika urutoki ntizirika Kamere. Byaba ari ukwibeshya uvuze ko impeta izakurinda guca inyuma y’uwo mwashakanye niba kamere itarahindutse kandi Yesu wenyine niwe wo kuyihindura. Burya siho ruzingiye kuko ibigaragarira amaso bishobora kunyurana n’ibiri k’umutima. Ni byiza kuyambara ariko nta zindi mbaraga zirimo zibuza uwagambiriye gukora ibyaha kubikora.
jye mbona impeta igira agaciro igahawe nuyambaye
Impeta igomba kugumana agaciro kayo nubwo mwaba mumaze imyaka myinshi mushyingiranywe kuko ifite icyo isobanuye kandi kivaho ari uko umwe mubashakanye yitabyimana cg habayeho gatanya,reka rero tuyambare rwose nta gisebo kirimo.