Minisitiri Uwacu yagereranyije Umuganura no kwicisha bugufi kw’abayobozi

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagereranyije Umuganura no kwicisha bugufi kw’abayobozi mu gihe yifatanyaga n’Abanyarwanda mu kuwizihiriza mu Karere ka Nyanza.

Minisitiri Uwacu hamwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri Kanimba na Minisitiri Musoni baha abana amata.
Minisitiri Uwacu hamwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri Kanimba na Minisitiri Musoni baha abana amata.

Umuganura wizihirijwe i Nyanza ku rwego rw’igihugu mu muhango wabereye kuri Stade y’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2016.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza Umuganura, yavuze ko ari umunsi ukomeye kandi w’amateka mu Rwanda.

Minisitiri Uwacu avuga ko Umuganura ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi kw'abayobozi.
Minisitiri Uwacu avuga ko Umuganura ari ikimenyetso cyo kwicisha bugufi kw’abayobozi.

Agendeye ku mateka y’Umuganura mu Rwanda yawugereranyije no kwiyoroshya no kwicisha bugufi kwagiye kuranga abakurambere b’u Rwanda.

Yagize ati “Umuganura ni umunsi wo kwicisha bugufu hagati y’abayobozi n’abayoborwa kuko wari umunsi w’umwihariko umwami yagombaga gusangiraho na rubanda akaba ari we ubazimanira.”

Yongeyeho ko mu gihe hizihizwa umuganura nabwo abantu bagomba gusubiza amaso inyuma bakareaa umusaruro bagezweho maze bakawishimira.

Bamwe baturage bitabiriye uyu muhango.
Bamwe baturage bitabiriye uyu muhango.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari yavuze ko ku munsi w’Umuganura mu Rwanda nta muntu waganuraga ari wenyine ngo niyo mpamvu abanyarwanda bagomba kumva ko bakikijwe n’umukuru w’igihugu.

Ati “Umunsi w’umuganura tugomba kwishimira umusaruro, tukanishimira ko Perezida wa Repubukika yatugejeje kuri byinshi.”

Mu Karere ka Nyanza hizihirijwe Umuganura ku rwego rw’igihgugu hamuritswe bimwe mu byo abaturage bagezeho ari na byo bagiye bishimira.

Bamuritse bimwe mu bigize umuco Nyarwanda.
Bamuritse bimwe mu bigize umuco Nyarwanda.

Mbonigaba Egide, umwe mu bamurikaga umusaruro w’ibyo bagezeho babisanisha n’Umunsi w’Umuganuro yabwiye Kigali Today ko we n’abagenzi be bishimira aho bavuye naho bageze mu kwiteza imbere kubera umusaruro mu buhinzi babonye.

Ati“Nk’urubyiruko dufite byinshi twaje kuganuza bagenzi bacu birimo inyanya, ibitoki byavuye ku kwishyira hamwe tugakora.”

Birasa Crispin ushinzwe kongera umusaruro mu ruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruri mu karere ka Ruhango avuga ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura hanamurikwa ibyavuye mu musaruro byerekana ko nta nzara iri mu gihugu kuko umusaruro ubwawo wiyerekana.

Umuganura mu Karere ka Nyanza waranzwe no guha abana amata n’imbyino za gakondo zijyanye n’umuco w’abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere.

Andi mafoto

Amafoto: Roger Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka