Nsanzabaganwa Straton, impuguke mu muco n’amateka by’u Rwanda, watanze ikiganiro cyabimburiye iyi nkera, yavuze ko hambere inkera yari ishuri Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko n’abana, bigiragamo umuco w’ubutwari, gukunda igihugu no kubana neza n’abandi.
Nsanzabaganwa kandi yongeyeho ko mu gitaramo bahigiraga ubumwe n’ubusabane bwarangaga Abanyarwanda, bakanigiramo gushira amanga, bakamenya kuvuga neza ndetse no kuganira, bimakaza icyiza cyose, ari na ko barwanya ikibi.
Mu mpanuro ze, Nsanzabaganwa yasabye inzego zose kwimakaza umuco nyarwanda, aho yagarutse ku banyamakuru ko bakwiriye kuzajya bayungurura ibyo bageza ku babumva ndetse asaba abaturage kutazajya bamira bunguri ibyo bakira.
Nyuma y’icyo kiganiro, inkera yakomeje, KT Radio itaramana n’itorero “Garuka Urebe” ryo mu Buganza bwa Rwamagana, rizwiho ubuhanga mu ndirimbo n’imbyino nyarwanda, itarama mu ndirimbo nziza zitaka u Rwanda n’abarutuye zinimakaza umuco Nyarwanda, ndetse banataramira abakunzi b’inkera Nyarwanda mu mwihariko wabo w’Igishakamba.
Inteko y’Abasizi Nyarwanda na yo yahise yunganira Garuka Urebe, maze Munezero Ferdinand na Nihabwikuzo Sam Gaudin bari bayihagarariye basusurutsa abataramyi mu mivugo ibumbye inyigisho z’ubuzima bwa buri munsi.
Mu bandi bataramye muri iyi nkera y’umwaka mushya wa 2015 kuri KT Radio, harimo umusaza Mushabizi (washize ubwoba) ucuranga inanga kuva mu myaka 60 ishize, akaba yaramamaye cyane mu nanga “Zaninka” yahimbye mu mwaka wa 1976. Mu bacuranga inanga kandi hataramyemo Ngarukiye Daniel, umusore ukiri muto ariko ushoboye iyi nganzo cyane ndetse akaba amaze kuyamamaramo nko mu nanga ze: Ikibungenge, Rubanguzankwaya, Kuki yambeshye n’izindi.
Intore Tuyisenge Jean de Dieu na we yasusurukije iki gitaramo mu ndirimbo ze zisingiza u Rwanda n’iterambere ryarwo.
Itorero Abusakivi b’i Gasabo bakaba baje mu cyiciro cyo gucutsa ku buryo bataramye ijoro barita hanze kugeza igitondo gitangaje.
Ntivuguruzwa Emmanuel, umutwarasibo w’inkera Nyarwanda kuri KT Radio, avuga ko gukora iki gitaramo gikesha ijoro, ari urubuga rwiza rwo kwimakaza umuco nyarwanda, binyuze mu butumwa bw’ubuhanga bushingiye ku buvanganzo butambukiramo.
Ntivuguruzwa yavuze ko Abanyarwanda bakunda umuco wabo kandi bakunda kuwimakaza, bityo ngo aya akaba ari amahirwe meza yo gukomeza kuwusigasira.
Yagize ati “Iyo abataramyi b’abahanga nk’aba bahanitse inganzo, zinyura imitima y’ababumva bityo ubutumwa buri muri izo nganzo bukabubaka kandi bagahora babuzirikana. Nk’ubu turavuga gukunda u Rwanda, turavuga ubutwari, turavuga imihigo, turavuga umurimo, turavuga ubumwe n’ubusabane buranga Abanyarwanda kandi byose biravugwa mu njyana inogeye umutima. Ibi bivuze ko gukunda umuco nyarwanda no kuwimakaza, ari ukugera ku byiza byose tukarwanya ikibi cyose”.
Abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuri KT Radio na bo bagize uruhare muri iyi nkera, by’umwihariko abohereje ubutumwa bugufi, bagaragaje ko bishimiye igitaramo nk’iki banashima ubuhanga abataramyi bose bagaragaje. Mu byifuzo byabo kandi, basabye ko iyi nkera yajya ibaho kenshi kandi ikaba hakiri kare.
Ntivuguruzwa Emmanuel na Rutindukanamurego Roger Marc bafatanya gukora iyi nkera, basoje bashimira cyane abakunzi b’inkera Nyarwanda kuri KT Radio, babifuriza gukomera ku muco Nyarwanda nk’inkingi y’ubusabane n’iterambere.
Ubuyobozi bwa Kigali today bushimiye cyane abitanze bakagira uruhare muri iyi nkera nta nyungu bategereje harimo; Nsanzabaganwa Straton, impuguke mu muco nyarwanda akaba n’umujyanama mu nteko y’ururimi n’umuco, itorero “Garuka urebe” ry’i Rwamagana, itorero “Abusakivi”, Umusaza Mushabizi, Ngarukiye, inteko y’abasizi Nyarwanda, ndetse n’Intore Tuyisenge Jean de Dieu.
Andi mafoto agaragaza uko byari byifashe mu nkera y’umwaka:
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho murakoma masonga yintore nzima
umuco wacu ntugasaze kandi tuwutoze abato maze dukomeze tuwusigasire
Ibi bintu byari biryoshye ariko mwari mukwiye kuba mwabitumenyesheje rwose..! Nkubu naracitswe ariko birambabaje..! ubutaha mujye mutumenyesha Mbere.