Yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriwe Umuhango Ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama 2018.
Uyu muhango wabereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ Umuganura Isoko y’Ubumwe no kwigira kw’Abanyarwanda.”
Minisitiri Uwacu yagize ati” Dutangiye umwaka wa Kinyarwanda, kandi na Gahunda y’imihigo ya 2018- 2019 irakomeje. Ibyo twizihiza kuri uyu munsi bigomba kutubera ishingiro ryo gukora cyane , kugira ngo umwaka utaha umusaruro twabonye uzikube kenshi. “
Minisitiri Uwacu yanibukije ko uko Umuco ugenda utera imbera ukajyana n’iterambere, ku munsi w’Umuganuro Abanyarwanda bishimira umusaruro mu ngeri zitandukanye, zitari ubuhinzi gusa nk’uko byahoze kera.
Ati” Muri uyu mwaka dusoje turishimira ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutseho 8% cyane cyane mu gihembwe cya mbere cy’ihinga. Turishimira kandi ko umusaruro ukomoka ku bukungu n’inganda wazamutseho 7% bivuye cyane cyane mu kuba twarahaye agaciro cyane ibikorerwa mu Rwanda.”
Minisitiri uwacu yanavuze kandi ko Umusaruro ukomoka kuri serivise Abanyarwanda batanga wazamutseho 12%, avuga ko ibi ari ibyo kwishimira ndetse no gushimira buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu musaruro ugerweho.
NK’uko bisasanzwe mu Muco wa Kinyarwanda, iyo hizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura, Abanyarwanda baboneraho umwanya wo kuremera bagenzi babo batabashije kweza nk’uko byifuzwaga.
Ni muri urwo rwego muri uyu muhango Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza batabashije kweza baremewe bagahabwa ibiribwa bitandukanye, banahabwa Inka zigera kuri 11.
Hanatanzwe kandi ubwisungane mu buvuzi bwahawe abaturage 1000 batishoboye, bwatanzwe n’Umuryango w’Aba Islamu mu Rwanda.
Umuganura ni umuhango ufite agaciro gakomeye mu Muco wa Kinyarwanda, aho ufasha Abanyarwanda gukomeza Ipfundo ry’ubumwe bwabo, bagakomeza kwiyubakira igihugu no gutezanya imbere ntawe usigaye inyuma.
Uyu muhango ukaba wizihijwe nyuma y’icyumweru cy’umuco kimaze iminsi kizihizwa mu gihugu hose, kikaba cyasojwe n’igitaramo cyiswe “Nyanza Twataramye.”
Ohereza igitekerezo
|