Inkeragutabara z’i Macuba zasuye igicumbi cy’intwari z’i Nyange

Ubwo zasuraga igicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero, inkeragutabara zo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke zavuze ko ubutwari budakwiye guharanirwa mu ntambara gusa.

Ababyeyi b'intwari Mujawamahoro Chantal bashyira indabo ku mva y'umwana wabo
Ababyeyi b’intwari Mujawamahoro Chantal bashyira indabo ku mva y’umwana wabo

Zivuga ko mu gihe igihugu gifite umutekano usesuye ari bwo abagituye bakwiye kurushaho gukora ibikorwa by’ubutwari mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo na bagenzi babo.

Intwari z’Imena zigizwe n’abana bigaga i Nyange bishwe mu gihe cy’intambara y’abacengezi babaziza ko banze kwitandukanya hakurikijwe amoko y’abahutu n’abatutsi.

Aho i Nyange Inkeragutabara zo mu Murenge wa Macuba zanakinnye n’iz’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, hagamijwe ubusabane no kubaka ubucuti mu rwego rwo gutegura umunsi mukuru w’intwari uzaba tariki ya 01 Gashyantare 2019 ku nshuro ya 25.

Banaremeye imiryango 50 bayiha ubwisungane mu kwivuza, amatungo magufi banatanga inka imwe n’andi matungo magufi kuri iyo miryango.

Ibyo byose ariko ngo ntibyagerwaho igihugu kidafite umutekano ari nako muri uwo mutekano hakwiye gukorwa byinshi bizamura imibereho y’abaturage.

Bavuga ko gukina ari bumwe mu buryo bwo kubaka ubucuti bugamije ubutwari
Bavuga ko gukina ari bumwe mu buryo bwo kubaka ubucuti bugamije ubutwari

Kapiteni w’ikipe “Umutekano iwacu“ ya Macuba avuga ko nta muntu ubujijwe kuba intwari kabone n’ubwo yaba atapfuye.

Agira ati “Nta munyarwanda ubujijwe kuba Intwari mu bushobozi afite, ariko ibyo byose yabigeraho hari umutekano noneho akabona gukora ibikorwa by’ubutwari bituma n’abafite imbaraga nke bisanga mu buzima bakwiye kuba bishimira”.

Umunyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Mukasano Gaudence ahamya ko ibikorwa by’ubutwari bikenewe uyu munsi ari ibituma ubuzima bw’abaturage burushaho kumera neza kuko ubutwari budashingiye gusa ku guhara amagara n’ubwo iyo bibaye ngombwa bikorwa n’Intwari ari na cyo cyabaye ku bana b’i Nyange.

Mubindi bikorwa Inkeragutabara zagejeje ku baturage ba Nyange mu rwego rwo kwitegura umunsi w’Intwari harimo kubagabira inka n’andi matungo magufi byahawe abatishyoboye no kwishyurira abakene ubwisungane mu kwivuza.

Zikifuza ko n’abandi bafite umutima w’ubutwari batekereza icyo bakorera abanyantege nke nka bumwe mu buryo bwo gusigasira umuco w’ubutwari koko.

Imva ebyiri nizo ziranga igicumbi cy'intwari ku kigo cy'amashuri cya Nyange
Imva ebyiri nizo ziranga igicumbi cy’intwari ku kigo cy’amashuri cya Nyange
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka