Uburezi n’Uburere mu isinywa ry’amasezerano ya Washington

Ku mugoroba w’ejo, I Washington habereye inkuru ikomeye, isakara ku isi hose, kandi yandikwa mu mateka ya Afurika y’i Burasirazuba; iyo ni inkuru y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Buri gihugu muri ibi tuvuze, cyari gihagarariwe na Perezida wacyo, ndetse hakaba n’abahamya biganjemo abakuru b’ibihugu bafite inshingano mpuzamahanga muri Afurika, wongeyeho Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari uhagarariye igihugu cye rukumbi, akaba yari aherekeje munywanyi we wa Congo, Felix Tshisekedi.

Umusangwa, Perezida Donald Trump yakiriye buri mushyitsi we mu cyumba cy’inzu y’akataraboneka aherutse kuzuza akayita ‘United States Institute of Peace, ndetse ikaba iriho n’amazina ye.

Buri mushyitsi wese yamuvugaga amwubashye cyane, akongeraho ko abatumirwa be baturutse muri Afurika “bahagarariye benshi, kandi bakaba babahagarariye neza.”

Mbere yo gusinya kandi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye yibutsa ko u Rwanda ari igihugu kidashobora gutenguha uwo basezeranye, ko ruzagira uruhare rwarwo.

Mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi, na we yaje yiyemeza atyo, ariko nk’aho ibyo bidahagije, yongeraho ka gakeregeshwa asanganywe, ko “kwibutsa u Rwanda inshingano zarwo”. Abakurikiye ijambo yavugiye mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi mu byumweru bishize, bakwibuka iyo myitwarire.

Ibi birangiye, Perezida Trump yahamagaye bamwe mu bagiye bagira uruhare mu rugendo rw’amahoro, aribo Perezida Jao Lourenco wa Angola, William Ruto uyoboye EAC ndetse igihugu cye cya Kenya kikaba cyarigeze gutanga umuhuza, uwari uhagarariye Togo na yo iri mu bahuza, wongeyeho Perezida w’u Burundi wari uherekeje...cyangwa se akaba yaje kwibutsa ko yigeze kuyobora EAC mu bihe by’amahina y’urugamba rwa DRC na M23 mu myaka nk’ibiri ishize.

Aba bayobozi bose bavuze amahirwe ari muri aya masezerano, berekana ukuntu Afurika, na Kongo by’umwihariko ikize, ko ubukungu bwayo bugiye kubyazwa umusaruro mu bihe by’amahoro igihugu kigiye kwinjiramo.

Ndayishimiye na we ahawe ijambo, yisuganyije, yunga mu rya munywanyi we maze mu kugaragaza ikizere gicye, ati “gusinya amasezerano ni kimwe, ariko kuyashyira mu bikorwa ni ikindi.”

Igihe cyo gusinya rero reka kizagere, maze umusangwa yicara ku ruhembe rumwe, umwe mu bashyitsi yicara ku rundi, undi bamushyira hagati.

Bamaze gusinya rero, bakoze umuhango usanzwe wo kwerekana amapaji basinyeho, iki rwose kikaba ari ikintu gisanzwe muri protocole z’abayobozi. Umusangwa n’umushyitsi uri hagati barambuye ibitabo babyereka abafotora, ariko uwa gatatu we ntiyarambura igitabo yasinyemo.

Mu cyumba umuhango wabereyemo abantu bakomeje kujujura bibaza impamvu yishe protocole, maze igitabo akirambura wenyine bamufotora ukwe abandi bamaze gusubiza ibitabo byabo ku meza.

Banyamakuru bavandimwe! Ntimushobora kwigirira ibanga koko n’isegonda rimwe?

Abavandimwe banjye b’abanyamakuru rero babonye ko ibirori biri kugana ku musozo, nabo banze kwihishira, baravuga bati byanze bikunze reka twiyerekane nk’uko turi, imbere y’aba bashyitsi bahire.

Umunyamakuru w’umugore yahagurutse mu gihe abantu batangiye basezeranaho, bishimira ibimaze kuba, maze we bimwanga mu nda atera hejuru ati “nyakubahwa Perezida wa Amerika, tuzi ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo? Zizavayo ryari?”

Nk’aho ibyo bidahagije, uyu munyamakuru wigize umushinjacyaha, ndetse wumvaga wagira ngo ni we mugaba uzigaba, yagize ati “izo ngabo zigomba kuva muri Congo, kuko dore abantu bakomeje kwicwa muri Congo.”

Mu bupfura bwe bwa Kinyarwanda, Trump yabwiye uyu munyamakuru ko yizeye abayobozi beza basinyanye amasezerano, ko ibyasinywe bazabishyira mu bikorwa, ku buryo mu minsi iri imbere hazagenda hagaragara impinduka.

Mu by’ukuri, itangazamakuru twiga, batubwiye ko ryaturutse mu bihugu uyu munyamakuru akomokamo, ariko biratangaje kumva abaza ikibazo giteye gutyo.

Uretse no kuba u Rwanda rwarahakanye ko nta ngabo zarwo ziba muri Congo, n’imibarize ye yari igamije kwibutsa ko itangazamakuru ryapfiriye ku isooko, abaritwgishije bakaba ari bo ba mbere mu kuryica.

Ubu bwabaye uburyo bwiza bwo kutubwira ko n’ubwo aya masezerano asinywe, I Burayi na Amerika bo bazakomeza kwivugira ikibazo cyo mu karere kacu uko bacyumva, kandi nta rubanza rutabera bazaducira. Uwo banga bazakomeza bamwange, uwo bavuga nabi bazakomeza bamusige ibyondo mpaka na mwisho.

Erega tutabeshyanye, bariya bavandumwe wenda baturusha amikoro, ariko ibijyanye n’ubunyamwuga byo, bazaze twongere tubiganireho nk’abantu b’abagabo n’abagore.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka