Nguriza ‘Senkanti’, Eeh! Aya matariki koko! Isabukuru nziza ku bategereza umushahara wa Leta

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abakorera Leta, International Public Service Day, twifatanyije n’urubyiruko, abakuru n’abato bafite umukoresha benshi duhanga amaso, witwa Leta.

Ni we mukoresha w’ingenzi usanga benshi duhanze amaso, akaba ari na we munini, ni ukuvuga uhemba abakozi benshi hamwe, turamutse tuvuze ko Leta ari ikigo.

Umwaka wa 2025, Leta yakoreshaga 7% y’abantu bose bafite imirimo mu Rwanda. Ni ukuvuga ko abandi bagiye bari mu bindi bice, ariko nta kindi kigo na kimwe gifite abagera kuri uwo mubare ari kimwe cyonyine.

Aba bakozi barenze ibihumbi 330,000, kandi muri bo hanabarirwamo abarimu, abakozi bo kwa muganga, ab’inzego z’ibanze, n’ibigo bya Leta. Muri macye, iyo uhuye n’abakozi 14-15, umwe muri bo aba akorera Leta.

Aba bakozi, ni abavandimwe bacu, ababyeyi bacu, abana bacu, abaturanyi cyangwa inshuti zacu.

N’ubwo benshi barangamira Leta ku bw’umurimo, si yo mukoresha uhemba menshi byanze bikunze, ariko hari ibintu bikurura abatari bacye muri Leta.

Hari abavuga bati "N’ubwo agashahara kaba ari gacye, ariko hariya habamo ka misiyo, ku buryo umushahara ushira nkimeze neza. Iyo bampaye ka misiyo k’icyumweru, ukwezi gushira mpagaze neza."

Mu gihugu kirimo ikiguzi cy’ubuvuzi kiri hejuru, abandi benshi bashimishwa no kumva ko nibakorera Leta, bazaba bizeye "ubwisungane mu kwivuza bwishyura neza, no mu mavuriro yigenga."

Dukurikije imibare iheruka, Abanyarwanda 85.3% bafite ubwishingizi bw’Ubuzima, cyangwa se muri macye, abarenga 8 ku bantu icumi mwahurira mu nzira, baba bafite ubwishingizi.

Abenshi baba bari mu bwisungane rusange, bita mituelle de sante, abarenga 93 ku ijana, mu gihe abasigaye bagenda bari mu bindi byiciro, birimo n’ubundi iyari isanzwe ari RAMA, ubu ni RSSB yiganjemo abakozi, ndetse n’iz’abigenga.

Mu bindi bikunze kujyana abakozi muri Leta, ni ukuvuga ngo "nta siteresi ibamo, kandi ukora amasaha yawe y’akazi yarangira ugataha."

Muri Leta, wenda hari n’ibindi birebwa, ariko amasaha yo gutangira akazi ni icyitonderwa, ariko n’ayo gutaha ni ndakorwaho, muri rusange. Ni kimwe n’ibiruhuko byagenwe, harimo na konji y’umwaka.

Ubwo hiyongeraho n’utundi tuntu tumwe na tumwe, cyane cyane ibijyanye no kwizera ko buri kwezi, kuri Letariki idahinduka, ubutumwa bwa Banki buba bugeze muri Terefoni nta gisibya.

Ubwo kandi ukorera Leta, mu gihe yatanze imihigo ye, ndetse akayihigura muri sisitemu ku gihe, akagira inota fatizo, nyuma y’imyaka ibiri cyangwa se itatu, hari akantu kaziyongera ku byo atahana - take home. Ibi ntibivuze ko mu bikorera ibi batabyitaho, gusa birasanzwe mu Kinyarwanda, ingo ntizireshya.

Ukuzamurwa mu ntera, bibamo uburyo bubiri, ari bwo impagarike, ndetse n’intambike, promotion horizontale, na Promotion verticale.

Bitewe n’umwanya afite, umukozi wa Leta hari n’ibindi aba ashobora kubona, harimo ndetse n’ibimufasha gukora akazi ke neza byo ku ruhande, lampsum, bishobora no kuba byinshi kurusha umushahara yakira ku kwezi.

Kimwe n’abikorera ku giti cyabo, abakozi ba Leta bahembwa buri kwezi, babita "abanyamushahara."

Akenshi usanga bemeranya ko nta mushahara uhagije ubaho, kuko mu matariki Makumyabiri, cyangwa makumyabiri n’atatu, umwe ashobora kuguza mugenzi we, maze na we akamusubiza ati "Eh! Aya matariki bro!"

Icyakora, abanyamushahara, bazi kwirwanaho. Mu bigo byinshi, usanga bakora ibimina, maze bakajya baguriza umuntu bitewe n’amategeko abagenga.

Hari ibigo ubu ngubu bishobora kuguriza umukozi amafaranga yakubaka inzu. Icyo gihe, abo bakozi bareba banki bakayiseka, bati "turagukize! Inguzanyo yo kwishyura 18% twari kuzayikizwa n’iki iyaba tutakoraga muri Kaminuza...cyangwa ikigo...?"

Impamvu babivuga, nuko ibyo bimina byabo, bibaguriza ku nyungu ya 5%, 7%...hari n’aho numvise bayitangira kuri 3%.

Uko bihagaze uyu munsi, Leta ni we mukoresha akenshi ugerageza gucisha ibintu mu mucyo kurusha abandi, mu mitangire y’akazi, kuko haba guhamagara abagashaka, bakaza bagasaba, bagakora ikizamini, bagakosorwa, abagize amanota runaka bagahabwa imyanya bitewe n’ihari, abasagutse, nabo baba bagejeje ku manota asabwa, bagashyirwa kuri lisiti y’abategereza igihe gitaha.

Gusa iyi lisiti, abayivaho ni mbarwa, kuko usanga mu kizamini Leta ishakamo abantu batatu, abagera ku gihumbi baza gusaba akazi.

Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Abakozi ba Leta ivuga ko abitabiriye amapiganwa cyangwa gukora ibizamini by’akazi ka Leta mu mwaka wa 2024/2025 bari ibihumbi 106 mu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 100 bari banditse bagasaba.

Nyuma yaho abagera ku 8,783 ni bo batsinze ibyo bizamini, ariko muri bo abashyizwe mu myanya baba 3,134 gusa.

Bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

Kubera iyi mibare, Leta irabizi neza ko idahagije isoko ry’umurimo, yewe n’iyo ifatanyije n’abikroera, imirimo iranga ikaba iyanga.

Ni yo mpamvu ihora ikangurira Abanyarwanda kwihangira imirimo. Hari ababikora bigakunda, bagafata icyemezo, ubundi bakabara gatatu, bagafungura iduka, bakajya mu buhinzi, cyangwa se n’abandi, bakajya mu rwego rw’abikorera gutyo.

Aha rero, iyo hashize iminsi, usanga abanyamakuru bandika inkuru zigira ziti "Yaretse akazi kamuhemba miliyoni ku kwezi ajay gucuruza ihene none arinjiza miliyoni icumi ku kwezi"

Abandi na bo bati "Yatangiriye ku ifoto y’inka, none ubu afite ifamu."

Hari abatinya kuva mu kazi ka Leta, bagakomeza bagatanga umusanzu wo kubaka u Rwanda, maze bakazamukorera ibirori byo kumusezerera bavuga ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo gukorera iki XYZ imyaka mirongo ine. Bijya bikunda iyo mu kigo hatabayeho igabanya ry’abakozi, kandi umukozi akaba yarasinye kontaro itarangira - open ended contract.

Menya ari yo mpamvu baviga ko Leta ari umukoresha utanga umutuzo ku kazi, stabilite, umuntu agakora atikanga ngo ejo cyangwa ejobundi bashobora kunsezerera.

Ibyo Leta iha abakoresha, ab’indashima babyita ’urusenda, cyangwa Serum", ariko abareba kure bakavuga bati "Leta ni umubyeyi."

Abayisebya bakavuga bati "Leta isigaye ari umubyeyi gito", ariko wasanga baba bafite ibikomere by’uburyo bumwe cyangwa ubundi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka