Muraho murakoma Victoire Ingabire, amashyo Rusesabagina...Inama ya Oslo ibasigiye iki?

Buri mwaka, Oslo Freedom Forum yigaragaza nk’imwe mu nama zikomeye ku isi zihuriza hamwe abantu biyita abaharanira “demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.”

Abanyapolitiki, abarwanashyaka, abanyamakuru n’abakora ubuvugizi bahurira muri Noruveje kugira ngo bashyigikire ibyo babona ko bikwiye kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga. Ariko buri mwaka usanga hari ibintu by’ingenzi basiga inyuma.

No muri uyu mwaka ni ko byagenze. U Rwanda rwongeye kugarukwaho cyane binyuze mu guteza imbere abantu n’inkuru zimaze kumenyerwa mu bikorwa by’ubuvugizi mpuzamahanga. Muri bo harimo abahungu ba Victoire Ingabire, umunyabyaha utarigeze yicuza, ndetse na Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ariko nyuma y’uko ibiganiro birangiye, kamera zigahagarikwa, n’abitabiriye bagasubira iwabo, ukuri kumwe kwasigaye kudashidikanywaho ni uko: Victoire Ingabire agikurikiranwa ari muri gereza, naho Paul Rusesabagina akaba agifite umwanzuro w’urukiko wamuhamije ibyaha by’iterabwoba.

Oslo Freedom Forum ishobora kuba ifite ubuhanga mu gukora inkuru zishitura, ariko ntishobora guhindura ukuri, gutesha agaciro imyanzuro y’inkiko cyangwa gusiba amateka y’ibyemezo byafashwe n’ubutabera.

Ikibazo si uko abantu batavugwaho rumwe bahabwa ijambo cyangwa baganirwaho mu nama mpuzamahanga. Ahubwo ikibazo kivuka iyo imiryango ifite ijambo rikomeye itanga inkuru zatoranyijwe ku buryo zisiga inyuma amakuru y’ingenzi afasha abantu gusobanukirwa neza ikibazo.

Ubuvugizi bw’uburenganzira bwa muntu butakaza icyizere iyo ibibazo bikomeye birebana n’umutekano n’ubutabera bihindurwamo inkuru zoroshye cyane z’abafatwa nk’intwari n’abafatwa nk’ababi. Abumva ibyo biganiro bakwiye guhabwa ishusho yuzuye y’ibintu, aho guhabwa ubutumwa bwateguwe nk’ubukangurambaga bwo kwamamaza ibitekerezo runaka. Ikibabaje ni uko Oslo Freedom Forum idatanga iyo shusho yuzuye.

Ahubwo itanga inkuru zoroshya ibintu bikomeye kandi ikirengagiza ibirego, ibimenyetso, imyanzuro y’inkiko n’inzira z’ubutabera byatuma bamwe mu bayikurikiye bibaza ku byo ibwiriza.

Victoire Ingabire akunze kugaragazwa nk’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta. Ibyo si ibinyoma, ariko si inkuru yuzuye. Icyo abantu benshi badakunze kubwirwa ni uko Ingabire yahamijwe ibyaha hashingiwe ku bimenyetso, harimo n’ibyatanzwe na Polisi y’u Buholandi nyuma y’igenzura ryakorewe iwe muri icyo gihugu aho yari atuye mbere yo kwimukira mu Rwanda.

Kuri ubu kandi aracyakurikiranyweho ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ibi birego si ibintu byoroheje. Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa akurikiranyweho birenze urwego rwo kutavuga rumwe n’ubutegetsi, bikinjira mu rwego rw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Nubwo umuntu ashobora kwemera cyangwa kutemera ibyo ubushinjacyaha buvuga, ubutabera busaba ko ibyo birego bivugwa igihe cyose ikibazo cye kivugwa kandi ko urubanza rugahabwa umwanya rukarangira.

Nyamara, imbuga nyinshi mpuzamahanga zihitamo kudaha agaciro ibyo birego n’inzira z’amategeko zijyanye na byo, zikabyirengagiza nk’aho bitabaho.

Kubikora gutyo bituma abaturage batabona amakuru yuzuye yabafasha kwisanzurira mu gufata umwanzuro wabo.

Icyo kibazo ni na cyo kigaragara mu nkuru zivuga kuri Paul Rusesabagina. Mu myaka myinshi ishize, izina rye ku rwego mpuzamahanga ryubakiwe cyane ku filime Hotel Rwanda, yamugaragaje nk’“intwari” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ariko nubwo iyo sura yubatse binyuze mu muco n’imyidagaduro ikunzwe na benshi, ntisiba ibyabaye nyuma yaho. Rusesabagina yahamijwe n’urukiko rwo mu Rwanda ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, bifitanye isano n’umutwe witwaje intwaro wa FLN, wemeye ko wagabye ibitero byahitanye kandi bikomeretsa abaturage b’abasivili mu Rwanda.

Mu bimenyetso byatanzwe mu rubanza rwe harimo amagambo yavuze ku mugaragaro, ubuhamya bw’abatangabuhamya barimo Umunyamerika Professor Michelle Martin, ndetse n’ibimenyetso byatanzwe na FBI no gutera inkunga umutwe w’iterabwobwa wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda. Iyo nkunga yanyuzwaga kuri Western Union.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bimenyetso bimuhuza nibura n’imitwe ibiri yitwaje intwaro ifatwa nk’iy’iterabwoba.

Abamushyigikiye bakomeje kwamagana umwanzuro w’urukiko no kumugaragaza gusa nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi. Ariko kutemeranya n’icyemezo cy’urukiko ntibisiba ukuri ko icyo cyemezo kibaho.

Ihuriro ryiyemeje guha abaturage amakuru yuzuye ryagombye kwerekana impande zombi z’iyo nkuru aho kureba gusa igice gihuye n’ubutumwa ryifuza gutambutsa.

Kimwe mu bibazo bikomeye bigenda bigaragara mu bikorwa by’ubuvugizi muri iki gihe ni ukwemera ko umuntu wese unenga ubutegetsi atagomba guhita akurikiranwa cyangwa ngo abazwe ibyo yakoze. Ariko demokarasi ntabwo ikora ityo.

Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo burengera uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, ariko ntibukuraho inshingano zo kubazwa ibikorwa bishobora kunyuranya n’amategeko.

Ihame riroroshye: uburenganzira n’inshingano bigomba kugendana.

Imiryango mpuzamahanga ikora ubuvugizi yakagombye kurengera ubwisanzure bwa muntu, ariko ikanemera ko hari impungenge z’umutekano zifite ishingiro ndetse n’inzira z’ubutabera zigomba kubahwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka