Mu gihe u Rwanda ruzaba rushimira Abatanzaniya barutabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, U Burundi buzipfuka mu maso

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Tanzaniya, umuturanyi wo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukuru w’Igihugu, yavuze ko u Rwanda ruzashaka umwanya mwiza wo gushimira bamwe mu baturage b’Abanya Tanzaniya bagize ibikorwa by’ubutwari n’ubumuntu bwo gutabara abicwaga muri Jenoside.

Mu gihe cya Jenoside, abaturage batandukanye bo muri Afurika, ndetse n’ibwotamasimbi, bagaragaje ubumuntu, banga gusiga abicwaga, ndetse rimwe na rimwe interahamwe zirabica.

Hari abashoboye kuzirokoka, ndetse no kugira abo baramira, none ubu nabo bavuga uko babinyuzemo, bakarokoka, ndetse ibikorwa byabo bikagira abo birokora.

Hari n’abaturanyi b’u Rwanda bakomeje kugirira neza u Rwanda, maze babonye imibiri y’Abatutsi y’abishwe bakarohwa mu mazi, barabarohora.

Abo ni Abarobyi b’Abagande barohoye imibiri y’Abatutsi ibihumbi birenga cumi na birindwi, ubu bakaba barashyinguwe mu rwibutso rw’ahitwa Ggolo muri Uganda.

Muri kiriya gihe ariko, abaturanyi bo mu Majyepfo y’u Rwanda b’Abarundi, bari barahungiye ahitwa Ntongwe, ku Mayaga, bafatanyije n’Interahamwe ziyobowe n’uwari Burugumesitiri Kagabo kwica Abatutsi, maze boreka imbaga.

Bakoze amabi menshi, ku buryo hari abatanze ubuhamya ko harimo abicaga Abatutsi, bakotsa imitima yabo bakayirya.

Ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rw’aho hahoze ari Komini Ntongwe, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi mirongo itandatu.

Uretse i Ntongwe, no hagati mu Gihugu hari Abarundi bavuzweho kwijandika muri Jenoside, abo bakaba barimo umupadiri witwa Robert Athanase Nyandwi wari muri Paruwasi ya Kaduha, Diyosezi ya Gikongoro.

Avugwaho gufata abakobwa b’Abatutsikazi ku ngufu, nyuma akabica.

Mu gihe u Rwanda ruzaba ruri gushimira Abatanzaniya bagiriye neza u Rwanda, i Burundi ho hashobora kuzaba hari kuvugwa indi nkuru.

Icyakora, mu gihe Abatanzaniya bazashimirwa bavugwa mu mazina, birashoboka ko hari n’Abarundi bazaba bibuka ineza bagiriye u Rwanda, kuko hari n’Abanyarwanda bahungiye i Burundi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nuko bakaba barayirokotse. Abarundi babagiriye neza barakarama.

Ibi ntibyabuza kuvuga amateka y’Abarundi bari bagiriwe neza bagagabwa ubuhungiro mu Rwanda, maze bakadukira ababacumbikiye bakabatsemba.

Kugeza ubu, abenshi muri bo ntibaragezwa imbere y’ubutabera. Nta gushidikanya ko harimo n’abapfuye bataryojwe ibyo bakoze.

Ikindi kandi, nyuma ya Jenoside nta makuru twaba tuzi y’u Burundi busaba imbabazi ku bw’ayo mabi Abaturage babwo bijanditsemo.

Ikibigira bibi kurushaho uyu munsi, ni uko u Burundi butashoboye kwihakanira ngo bwerekane ko bwahindutse, cyangwa ko abakoze ubwicanyi mu Rwanda babukoze ku giti cyabo.

Uyu munsi, u Burundi buravugwa mu bikorwa byo kwifatanya na FDLR irimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, mu ntambara bafatanya na Leta ya Congo.

Muri iyi ntambara, bibasira abaturage b’Abatutsi b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’Abanyamulenge. Ntibatinya kuvuga ku mugaragaro urwango bafitiye Abatutsi muri rusange.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka