Ese Ubwenge Buhangano (AI) bushobora gusimbura umuntu?
Kimwe mu bibazo bikomeje kugibwaho impaka muri tekinoloji uyu munsi, ni ukumenya niba Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence/AI) bushobora kuzagera aho busimbura burundu abantu mu kazi.
Ku bwanjye, nsanga AI idashobora gusimbura ukuboko n’ubwenge bya muntu, ahubwo bufasha mu kongera umusaruro, bukunganira abakozi, ariko ntibushobora gukuraho inshingano umuntu asabwa mu kazi.
Ubwenge bwa muntu burakenewe mu gufata ibyemezo, mu kugenzura, mu guhanga udushya no mu gukemura ibibazo bikomeye. AI yo ihabwa gukora imirimo isaba akazi kisubiramo kandi iremereye ku bijyanye n’amakuru, ikareka abakozi bagakora imirimo ifite agaciro gakomeye kurushaho. Ingero:
– Guhanga ugushya n’ubwenge bwa muntu: Imashini zirusha abantu kumenya ibimenyetso no gukora ibintu byikora, ariko guhanga udushya, gusabana no gukorana n’abandi no gufata ibyemezo by’ubutabera, ibi ni ibintu bikomeye bishoborwa n’ubwenge bwa mu muntu.
– Imibanire y’abantu: Imirimo ishingiye ku kwizerana, ubwenge bwo mu mibanire, cyangwa guhuza abantu (abarimu, abajyanama, abayobozi) iragoye cyane kuyishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga.
– Ubutabera n’inshingano: N’ubwo AI ishobora gukora imirimo runaka, abantu ni bo bazahorana uruhare rwa mbere mu kubazwa inshingano n’ubutabera.
Ku rundi ruhande rero, Ubwenge Buhangano (AI) bushobora gusimbura cyangwa kunganira imbaraga z’abantu mu mirimo isubirwamo kenshi. Ingero:
• Imirimo yo mu nganda,
• Kwandika amakuru,
• Ubwikorezi,
• Serivisi z’abakiriya, aho ibintu byinshi bigenda bikorwa mu buryo bw’uruhererekane butibeshya, hifashishijwe amakuru yinjinzwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga.
AI ifite ubushobozi bwo gufasha abaganga gusuzuma indwara, abanyamategeko gusesengura imanza, n’abanyabugenge gutegura ibisubizo vuba. Ishobora no gutunganya amakuru menshi mu masegonda macye cyane, mu buryo umuntu adashoboye.
Mu bihe biri imbere ntabwo mbona Isi aho AI ihanganye na muntu nk’abakeba, ahubwo wenda hazaba Isi ishingiye ku bwuzuzanye bwa AI na Muntu.
Muri macye, abantu bashobora gushishoza, guhanga udushya no gutanga ubutabera, mu gihe AI itanga umuvuduko wo kwihutisha ubukungu, n’ubushobozi bwo gusesengura no gukoresha amakuru menshi akenewe mu iterambere.
Bityo rero, n’ubwo AI idashobora gusimbura burundu imbaraga za muntu, ifite ubushobozi bwo kuzihindura rwose. Ni yo mpamvu tugomba gufata AI nk’ihindurabikorwa aho kuba isimburabikorwa. Bityo rero, aho kugira ubwoba ko AI izadusimbura mu gihe kizaza, dukomeze tugendane na yo tumenye kuyikoresha, kandi twibuke ko yaremwe n’abantu kugira ngo ikoreshwe n’abantu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|