Rubavu: Gutanga ubutumwa kuri SIDA biciye mu mbyino biritabirwa kurusha ibiganiro
Ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu cyahisemo kujya gikoresha amarushanwa y’imbyino n’imyidagaduro mu gishishikariza urubyiruko kwitabira ibiganiro bibahamagarira kwirinda SIDA.
Kubera ko urubyiruko rukunda imyidagaduro, iyo bateguye ibikorwa nk’ibyo ruza ari rwinshi ruje kwidagadura kandi rukanahakura ubutumwa ruba rwagenewe ku bijyanye na SIDA; nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu, Kayoboke Victor.
Ibi bikorwa ngo bituma ubwandu bushya bwa SIDA bugabanuka bitewe n’uko abaza bahabwa amasomo ndetse bagashishikarizwa gukoresha agakingirizo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina; cyane ko urubyiruko rwinshi ruvuga ko rukigira isoni zo kwikingira kandi gahunda za Leta y’u Rwanda zishishikariza abantu kwifata, abatabishoboye bakikingira.
Ubukangurambaga bwo gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA bukorwa n’ikigo cy’urubyiruko cya Rubavu binyuzwa mu mikino n’imyidagaduro cyane cyane nk’imbyino za kinyarwanda n’iza kizungu hagendewe ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “twese hamwe dufatanye guhagarika ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko”.
Urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga, rutangaza ko hari icyo rwungutse, cyane cyane ku mikoreshereze y’agakingirizo benshi bagiraga isoni ubundi ntibagire n’ubumenyi bwo kugakoresha.
Mu matorero ane yitabiriye amarushanwa mu kubyina indirimbo za kinyarwanda, ndetse n’ama clubs atanu abyina indirimbo za kizungu, iya mbere muri buri kiciro yagenewe ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 25.
Abitabiriye ibiganiro no kureba amarushanwa batahana ubutumwa bavuga ko bwabakoze ku mutima, cyane ko akarere ka Rubavu kagaragaramo imibare minini y’abandura ubwandu bwa SIDA nyuma ya Kigali; nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|