Ngoma: Ababyeyi barakangurirwa gushyira ingufu mu kwita ku isuku y’abana
Minisitiri w’itermbere ry’umuryango Oda Gasinzirwa yasabye ababyeyi kwita ku isuku y’umwana nyuma yuko yajyaga gufungura ku mugaragaro ikigo mboneza mikurire mu murenge wa Zaza karere ka Ngoma,aho yanyuze ku mihanda yabonaga abana basa nabi.
Minisitiri akebuye aba babyeyi mu bijyanye no kwita ku isuku y’umwana agafurirwa imyend ndetse n’ibindi mu gihe intara y’Iburasirazuba,yatangije gahunda yiswe “Gira isuku mwana” mu turere twose tuyigize.
Iyo utembereye mu mihanda yo ku byaro usanga ku mihanda abana baba basa nabi bambae imyenda isa nabi idafuze akenshi usanga iyo ubajije ababyeyi bahatuye bavuga ko akenshi abana bagira umwanda babiterwa n’ababeyi babo baba batumvikana ndetse bakaba n’abasinzi.
Uwitwa Mukamurenzi Sifa utuye mu murenge wa Zaza,yagize ati” Ibyo bintu byabana basa nabi birahari ariko akensi ubona akensi biterwa n’imibanire mibi hagati y’ababyeyi ndetse n’ubusinzi butuma ababyeyi batita ku bana babo ayo bakaguze isabune bakayigurira agacupa.Ariko biri gukemuka binyuze mu muoroba w’ababyeyi tubaira inama.”
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette ,yavuze ko mu nyuma yo kubona ko hari ikibazo ku isuku y’umwana ndetse hari nabo byabaa byaviramo uburwayi buva ku mwanda.muri iyi ntara atanijwe aunda yihariye yo kwita ku isuku y’umwana yiswe”Gira isuku mwana.”
Minisitiri w’iterambere ry’umuryango avuga kuri iki kibazo usanga basa nabi bambaye n’imenda idafuze yabone ku mihanda muri Ngoma yagize ati”Tuza rwose babyeyi ari byo twabonye tugomba kwinenga,ni urugendo ndabyumva tugikora guverineri yabivuze,ni ururgendo tugifite mu kwita ku isuku y’umwana niba tuvuga ko ariryo singiro rya byose.”
Gusa nanone ariko minisitre abona ikigo mboneza mikurire cyafunguwe ari byinsi kizaindura kuko uretse guha abana bato kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu uburere n’ababyeyi nabo baenerwa umunsi rimwe mu cyumweru bahabwaho amasomo yuko bakita ku mwana neza.
Minisitre yasabye ko icyo cyigo ndetse n’iyo ahunda ya irisuku mwana yatanijwe byaba umusemburo mu guca isuku nke ikigaragara mu bana bari aho batuye mu byaro.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|