Indwara zitandura ku mwanya wa mbere mu bihitana Abanyarwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’ Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko indwara zitandura kuri ubu ziza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’Abanyarwanda.
Raporo y’iki kigo y’umwaka ushize, ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho (Rwanda Vital Statistics Report 2025) igaragaza ko indwara zitandura zirimo umutima, diyabete na kanseri zihariye 49.5% by’impfu zose zabereye mu mavuriro yo mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Imibare ya NISR igaragaza ko hagati ya 2019 na 2025, impfu ziterwa n’indwara zandura zagabanutse cyane, ziva kuri 70% mu 2019 zigera kuri 40% mu 2025.
Mu gihe nk’iki (2019-2025), indwara zitandura zo zarazamutse ziva kuri 27.9% zigera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’impfu zose.
Iyi mibare igaragaza impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, aho igihugu cyagiye kigabanya indwara zandura nka malaria, igituntu na VIH/SIDA, ariko hakiyongera indwara zituruka ku mibereho n’imirire.
Abahanga mu buzima bavuga ko kwiyongera kw’indwara zitandura guterwa ahanini n’imibereho irimo kurya ibiribwa birimo amavuta n’isukari nyinshi, kudakora siporo, kunywa inzoga n’itabi, ndetse n’umuhangayiko ukobaje (stress).
NISR igaragaza kandi ko impfu zituruka ku mpanuka n’imvune, na zo zikomeje kwiyongera buhoro buhoro, aho zavuye kuri 2.1% mu 2019 zikagera kuri 10.5% mu 2025.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|