Guverinoma yemereye Zipline ubukode bw’ubutaka bwo kubakaho Ikibuga cya Drone i Karongi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje politiki, ingamba na porogaramu zirimo no gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi sosiyete yitwa Zipline Rwanda Ltd.

Perezida Paul Kagame ni we watangije ikibuga cy'indege zitagira Abapilote cya Muhanga gikoreshwa mu gatwara amaraso n'imiti
Perezida Paul Kagame ni we watangije ikibuga cy’indege zitagira Abapilote cya Muhanga gikoreshwa mu gatwara amaraso n’imiti

Sosiyete ya Zipline Rwanda Ltd ni imwe mu masosiyete y’ikoranabuhanga yazanye impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda no muri Afurika muri rusange. Iyi sosiyete ikoresha drones, zizwi nk’indege nto zitagira Abapilote, mu kugeza ibikoresho by’ubuvuzi aho bikenewe mu buryo bwihuse.

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, ikaba yaratangiriye ibikorwa byayo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yagezaga amaraso mu bitaro ku buryo bwihuse.

Ikibuga cy’indege zayo zitagira Abapilote cya mbere, cyubatwe I Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Mu Rwanda, ibikorwa bya Zipline byakomeje kwaguka, aho nyuma ya Muhanga yanashinze ikindi kigo gikomeye mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba kugira ngo serivisi zigere no mu bice byinshi by’igihugu.

Muri Mata uyu mwaka, Leta y’u Rwanda na Zipline Rwanda, basinye amasezerano atuma iki kigo cyagura aho gukorera, harimo Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi wa Zipline mu Rwanda, Pierre Kayitana, agaruka ku buryo bizakorwa muri Kigali.

Ati "Ni drones zihariye tuzakoresha, zitandukanye cyane n’izo dusanganywe kuko zo zidakenera ibibuga zihagurukiraho. Izajya ijya aho ifata ikintu, ihagarare hasi bagishyiremo, hanyuma ihaguruke ikigeze ku wa gitumije ako kanya".

Yungamo ati "Mu byo twumvikanye kandi harimo kubaka ikindi kibuga cy’indege (drones) i Karongi, kizaba kibaye icya gatatu nyuma y’icya Muhanga n’icya Kayonza. Iki kibuga kizafasha kugeza serivisi mu bice bya Rusizi, Nyamasheke, ku Nkombo n’ahandi".

Mbere byari biteganyijwe ko iki kibuga cya drone cy’i Karongi kizatangirwa gukora muri uku kwezi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka