Bugesera: Abari hagati ya 180-250 basaba serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe buri kwezi

Mu rwego rw’Ukwezi kwahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gufite insanganyamatsiko igira iti ‘Twite ku buzima bwo mu mutwe aho dukorera’, bamwe mu bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Karere ka Bugesera, basobanuye bimwe mu biranga umuntu ufite ubuzima bwo mutwe butameze neza cyangwa se bwahuye n’ikibazo cyabuhungabanyije.

Mu kiganiro kuri Radio Izuba, Murorunkwere Julienne, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri AVEGA-Bugesera yavuze ko bimwe mu byagombye kuranga umuntu ufite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, uri mu cyiciro cyo gukora, ko aba agomba kuba afite imitekerereze itandukanye n’iy’umwana mutoya, kuko we aba ari mu ku rwego rwo kureba imbere kandi akanahagaragaza n’umubona akamubona nk’umuntu ufite ubushobozi bwo kurebe imbere he.

Ikindi kimenyetso kiranga umuntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, ni uburyo abana n’abandi, aho mu mibanire yaba aho atuye cyangwa se aho akorera n’ahandi. Uwo muntu ufite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ngo ashobora gukunda kurangwa n’umushiha, kuvuga nabi aho atuye, aho akorera niba ari umuntu uri mu kigero cyo gukora,ntiyite ku murimo we, akarangwa n’umunaniro no kubura ibitotsi, kuko ngo abahanga bagaragaza ko icyo umunwa utavuze, umubiri ukivuga.

Murorunkwere avuga ko zimwe mpamvu zitera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku Banyarwanda, harimo amateka u Rwanda rwagize yo kuba harabayemo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ingaruka zayo zikaba zigera ku muntu wari mukuru n’uwari muto muri icyo gihe bose, ndetse izo ngaruka za jenoside ngo zigera ku muntu wahigwaga muri jenoside kimwe n’uko zishobora kugera ku bakomoka mu miryango y’abakoze jenoside na bo.

Hari kandi izindi mpamvu zirimo ingaruka z’imiterere y’imisemburo yo mu mubiri w’umuntu nazo ngo zishobora gutera ibyo bibazo byo mu mutwe, umuntu akaba yarwara igicuri n’ibindi. Hakaba n’abashobora kugira ibyo bibazo bitewe n’ibiza cyangwa se ibindi bibazo bahuye nabyo, harimo n’amakimbirane yo mu miryango. Indi mpamvu ishobora gutera ibyo bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ngo ni ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bwakozwe mu 2018, icyo gihe bugaragaza ko Abaturarwanda muri rusange bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ari 20.5%, ariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibyo bibazo bakaba bari ku kigero cya 52.2% muri uwo mwaka.

Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko muri rusange abaturarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije ari 11,9%, mu gihe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 35% ari bo bafite indwara y’agahinda gakabije. Ni mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 byagaragaye ko rufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Niyibizi Consolatrice ukuriye ishami ryo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera, yavuze ko mu byo bakora mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe harimo gukora ubukangurambaga mu byiciro by’abantu bitandukanye, harimo abaturage muri rusange, abari mu byiciro byihariye ndetse n’aho abantu bakorera mu kazi, abantu bakamenya ibiranga uwagize ikibazo n’uko aba akwiye gufashwa.

Yagize ati,”Serivisi yo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Nyamata, ni serivisi ikora iminsi yose ndetse no mu minsi y’ikiruhuko. Dufashe imibare y’abantu twakira mu kwezi kumwe, dushobora kwakira abantu 250 bafite ibibazo bitandakanye by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi bari mu ngeri zose, yaba urubyiruko, abantu bakuze n’abana bato…, dutanga ubufasha rero dukurikije abatugannye, icyo bakeneye, dutanga ubuvuzi mu byiciro bitandukanye, dutanga imiti ku bayifata, cyangwa se ku bageze ku rwego rwo kuyifata, ndetse n’ubuvuzi mu buryo bwo guherekeza abahuye n’ibibazo by’imitekerereze binyuze mu buryo bw’ibiganiro”.

Ku bijyanye n’imibare y’abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mutwe bakirwa ku Bitaro bya Nyamata, Niyibizi yasobanuye ko ihinduka bijyanye n’uko imiti ihari bitewe n’abayikeneye, iyo hari myinshi haza abarwayi benshi, byaba hari micyeya hakaza abarwayi bacyeya, ikindi ngo ni uko hari abatanga serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe bashyizwe ku bigo nderabuzima bafasha abantu batagombye kugera ku Bitaro by’Akarere. Gusa muri rusange, abagana ibyo bitaro basaba izo serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe baba bari hagati ya 180-250 buri kwezi, iyo akaba ari imibare yo mu myaka itatu ya 2022, 2023 na 2024.

Niyibizi asubiza umubyeyi witwa Murekatete Maria, wavuze ko afite ikibazo cy’umutwe uhora umurya ndetse ntasinzire neza ku buryo amara n’amezi abari adasinzira neza, akaba yarivuje mu mavuriro atandukanye harimo CHUK na Ndera, ariko ntakire nubwo yirengagije amateka ye yose. Niyibizi yasobanuye ko bitakunda kwirengagiza amateka, kuko umuntu ari igiteranyo cy’amateka ye, rero nk’uko umuntu atakwirengagiza rumwe mu ngingo z’umubiri we, ngo ni ko bitakunda ko umuntu yirengagiza kimwe mu bice bigize amateka ye, amusaba kuzaza kwa muganga bagakomeza kureba uko bamufasha.

Muri icyo kiganiro byavuzwe ko nubwo imibare y’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bajya kwa muganga ihagaze ityo mu Bugesera, ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari n’abandi batajya kwa muganga kandi bafite ibyo bibazo, bagahitamo kujya mu bapfumu, mu masengeshi akabije cyangwa se abandi bakigumira mu ngo kubera gutinya akato n’ihezwa bashobora guhura nabyo baramutse bagiye kwa muganga bikamenyekana ko bafite ibyo bibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka