Biteye isoni gutwita k’umwangavu kurusha kumubwira imikorere y’umubiri we – Imbuto Foundation
Umuryango ‘Imbuto Foundation’ hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC), basaba ababyeyi gutinyuka kubwira abana hakiri kare uko ibice by’ibanga by’imibiri yabo bikora.
Babitangarije mu bukangurambaga bwatangirijwe mu kagari ka Kibenga, umurenge wa Mayange, akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kamena 2018.
Imbuto Foundation na NCC batewe impungenge no kumva mu gihugu hose abangavu barenga ibihumbi 17 baratewe inda mu mwaka ushize wa 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCC, Dr Claudine Uwera Kanyamanza asaba ababyeyi guha abana igihe gihagije buri munsi, bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere.
Agira ati”Ababyeyi mwegere abana kandi mutinyuke kubabwira ibyo mwita ko biteye isoni, kuko igiteye isoni ari ukubona umwana yatwise bitewe n’uko atigeze amenya amakuru”.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri ‘Imbuto Foundation’, Mireille Batamuriza avuga ko guhera ku myaka itatu kugera kuri itandatu umwana aba yatangiye kwiyambika ubusa no kwerekana na bagenzi be ibice by’umubiri.
Asaba ababyeyi gutangira gutoza abana kubaha imibiri yabo no kudahishira umuntu ubakora ku myanya y’ibanga, aho guhutiraho babakubita.
Kuva ku myaka irindwi kugera ku icyenda umwana ngo atangira kumenya ko hazabaho imihindagurikire y’umubiri we mu gihe azaba ageze ku myaka 10-14.
Batamuriza avuga ko umwana warengeje imyaka 14 aba yageze igihe cyo gutwita cyangwa gutera inda, akaba abwirizwa kwirinda imyitwarire yose yamushora mu mibonano mpuzabitsinda.
Muri ibi harimo kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kugenda nijoro, kwemera ibishuko by’inshuti mbi no kuba imburamukoro.
Ati ”Umukobwa wagiye mu mihango aba ashobora gutwita, kumubwira uko bigenda ntacyo bitwaye kuko aba yatangiye gukundana n’abahungu, ndetse ukamubwira ingaruka zizamubaho zirimo n’indwara”.
Ku rundi ruhande, umubyeyi witwa Bizumuremyi Emmanuel avuga ko inama ababyeyi bagira abana, ari bo basabwa kubanza kuzubahiriza kugira ngo bababere intangarugero.
Umukobwa w’imyaka 19 twahaye izina rya Muteteri Jaqueline, avuga ko yabyaye afite imyaka 17 bitewe n’uko ababyeyi bamurangaranye bakamubwira iby’ukwezi k’umugore amaze gutwita.
Imbuto Foundation na NCC basabye abahagarariye imigoroba y’ababyeyi mu murenge wa Mayange, kwirinda kongera kumva abangavu batewe inda.
Aba babyeyi banagenewe udutabo tw’imfashanyigisho tuvuga ku buzima bw’imyororokere.
Ohereza igitekerezo
|