Abagore n’abakobwa bo mu cyaro baracyagorwa no kubona Cotex
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, umugore n’urubyiruko ’Save Generations Organization’ uvuga ko n’ubwo cotex zakuriweho umusoro wa TVA, abagore n’abakobwa cyane cyane abo mu cyaro batabona ibyo bikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango, bitewe n’uko bigihenze.

Ikusanyamakuru ryakozwe n’uwo muryango ufatanyije n’impuguke mu buzima bw’imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa, rivuga ko 50% by’abagore n’abakobwa bo mu cyaro bakigorwa no kubona cotex, bigatuma bifashisha ibice by’imyenda bishobora kubateza indwara ziva ku isuku nke.
Mu gukora iryo kusanyamakuru hari aho basanze ipaki imwe ya cotex igurwa amafaranga abarirwa hagati ya 1000Frw-1500Frw, kandi ingo zo mu cyaro usanga zigizwe n’abantu benshi, ku buryo urugo rushobora gukenera arenga 8,000Frw buri kwezi yo kugura cotex.
Dr Nzabonimpa agira ati "Ibyo bikoresho by’isuku (cotex) birahenze cyane, kandi ku isoko ntabwo ziboneka, mu giturage ushobora kugera mu isantere itagira umuntu n’umwe uzicuruza, bigasaba kugenda ibirometero byinshi ujya kuzishaka cyangwa gukoresha ibishwange by’imyenda ishaje mu gihe cy’imihango."
Dr Nzabonimpa asaba ko isuku mu gihe cy’imihango igomba kwinjira muri politiki zitandukanye z’Igihugu, kuko ngo hari abana basiba ishuri kubera ipfunwe ry’uko abantu baza kubona biyanduje kubera imihango.
Avuga ko mu giturage iyo umubyeyi cyangwa umukobwa abonye ifaranga, adashobora kuriteganyiriza igihe cy’imihango, bitewe n’uko aba akeneye ifunguro mbere y’ibindi, kandi abenshi nta kazi baba bafite.
Umukobwa witwa Tuyishimire Clarisse w’imyaka 18 y’amavuko utuye i Nyaruguru, ashimangira ikijyanye n’ibiciro bya cotex bigikomereye abangavu by’iwabo, bigatuma hari abahora bakenyeye imipira y’imbeho kugira ngo nibiyanduza bitagaragara.
Nyinawabo wa Tuyishimire, Mukashyaka Jeannette, na we avuga ko kubera kubura amikoro, abenshi mu babyeyi bo mu cyaro badakoresha cotex, bakaba baragumye ku bitambaro n’ibice by’imyenda ishaje bahora babimesa buri gihe uko babikoresheje.
Mu ngaruka ziterwa n’uku kutabona cotex mu buryo bworoshye, nk’uko Save Generations Organization (SGO) ibisobanura, harimo indwara ziterwa n’umwanda, ihungabana kubera ipfunwe ry’uko abantu bamubonye afite amaraso ku mwenda, ndetse no gusigara inyuma mu iterambere k’umugore n’umukobwa.
Umuhuzabikorwa wa SGO, Igihozo Mireille, agira ati "Igiciro cya biriya bikoresho ntabwo cyigeze kigabanuka n’ubwo muri 2019 Leta yabikuriyeho umusoro wa TVA(18%), amafaranga 1000 bigurwa hari abatayabona, cyane cyane abo mu cyaro.
Umugore wo mu cyaro asiba ku mirimo (cyangwa ku ishuri) nibura iminsi 50 mu mwaka kubera kubura ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango."
Dr Regis Hitimana ushinzwe Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), avuga ko ikoreshwa ry’ibindi bintu bitari cotex mu gihe cy’imihango y’umugore cyangwa umukobwa rifite ingaruka, ’kuko amaraso(y’imihango) ari ibiryo bya mikorobe ziteza indwara.’
Ohereza igitekerezo
|