Umushinga wa Partners in Health (Inshuti mu Buzima) wafunguye ku mugaragaro amacumbi yubakiwe abivuriza Kanseri mu bitaro bya Butaro. Ni inyubako yatwaye amadolari ya Amerika asaga ibihumbi 300, ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 276.
Bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwatangijwe tariki ya 15 Nyakanga, harimo n’igikorwa cyo guha ubwisungane mu kwivuza abantu ibihumbi bitatu (3,000) mu rwego rwo kurushaho gushimangira imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bafite ubuzima bwiza.
Abantu babiri bari barwaye Ebola mu Mujyi wa Goma basohotse aho bavurirwaga nyuma yo gukira iki cyorezo cyica 90% by’abakirwaye.
Abize ubuvuzi muri Kaminuza ya UGHE (University of Science in Global Health Equity) baravuga ko ubumenyi bahawe buhagije ku buryo bizeye badashidikanya ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ibyorezo nka Ebola.
Urubuga rwa Internet www.lesjardinslaurentiens.com ruvuga ko betterave ari igihingwa cyamenyekanye ku mugabane w’u Burayi guhera mu kinyejana cya kabiri, ariko cyamamara cyane mu kinyejana cya cumi na kane.
Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo (…)
Mu buzima bwa muntu habamo kurwara, bikaba ngombwa ko afata imiti imukiza indwara runaka. Hari igihe imiti ufashe ikiza indwara ariko ikagusigira ingaruka runaka (effets secondaires du medicaments).
Mu bantu batanu bitabira imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali, batatu muri bo ngo ushobora kubasangana udukingirizo bakuye muri iryo murikagurisha.
Ku bigo nderabuzima n’ibitaro bya Rubavu batangiye gupima Ebola ababyinjiramo kugira ngo abagana ibyo bigo bashobore kumenya abarwayi babagana uko bahagaze.
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahisemo gufasha Leta kwishakamo ibisubizo biyubakira amavuriro mato mu tugari, barwanya ingendo ndende bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko serivisi bahabwa ku mavuriro aciriritse zikwiye no kujya zitangwa na nijoro.
Mu bice bimwe na bimwe by’Isi, umuhango wo gukebwa cyangwa gusiramurwa kw’abagabo ni igikorwa gikorerwa igitsina gabo, kikaba gikorwa bakuraho agahu kari ku mutwe w’igitsina cy’umugabo.
Abaturage ba Munyiginya bahawe ivuriro ridatanga serivise yo kwita ku bafite virusi itera Sida kugira ngo abakozi babanze bahabwe amahugurwa.
Indwara ya trisomie 21 cyangwa se Down Syndrome mu cyongereza, ntirabonerwa izina mu Kinyarwanda.
Abaganga bigenga bavuga ko imashini zifashishwa mu buvuzi zihenze, no kuzikora zapfuye bigahenda cyane kuko mu Rwanda nta babizi bahari, bigatuma zitaboneka henshi bityo serivisi zo kuvura zigahenda.
Iyo abantu bavuze ko bagiye muri ‘Sawuna’, ni ahantu haba harateguwe hubakishije imbaho, bagategura aho bicara hakozwe nk’ingazi (escaliers), abaje muri sawuna bakicara kuri izo mbaho, ubundi ubushyuhe buturuka mu mabuye n’inkwi baba bacanye bukajya bubasanga aho bicaye. Ubwo bushyuhe buba buri hagati ya dogere 70°C na 100°C (…)
Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko n’ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Uyu munsi Kigali Today yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, irabagezaho ibyiza by’amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa ‘amashyuza’.
Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigiye kumara icyumweru zifatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kuvura ku buntu Abanyarwanda mu Ntara y’Iburasirazuba aho abarenga ibihumbi bibiri (2000) bahabwa serivisi z’ubuvuzi ku buntu.
Muganga Nkusi Agabe Emmy avuga ko iyo umuganga akoze ubushakashatsi akamenyekanisha ibyo ashobora kuvura bituma abantu babimenya bityo na bamwe bajyaga kwivuza hanze y’igihugu bakamenya ko na hano mu Rwanda ubwo buvuzi bashobora kububona.
Umuryango wa Imbuto foundation muri iki cyumweru wakomereje ubukangurambaga bwawo mu Karere ka Gisagara, aho ukangurira abaturage kwita ku buzima mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari cumi n’ebyiri azifashishwa mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.
U Rwanda rurakoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo mu kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Abantu batandukanye barya ubuki bakanabukunda ariko hari ababukunda kuko bubaryohera ariko batazi icyo bumaze mu mubiri w’umuntu, hari n’ababurya babukunze nyamara batazi ko bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye. Kigali Today yahisemo kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya ubuki.
Nsengumuremyi Principe utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 96 kandi ngo ntateze kubihagarika kuko ntacyo bimutwara ahubwo akishimira ko afasha abayakeneye, ndetse akaba yanabihembewe.
Ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso gitangaza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’ubwoko bw’amaraso adakunze kuboneka (Rhésus négatif), nubwo ntawe urabura ubuzima kubera icyo kibazo.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE)ivuga ko ikirimo kubura byibura abantu ibihumbi 60 bagakwiye kuba batanga amaraso ku bayakenera buri mwaka.
Ubusanzwe amaribori hari abayafata nk’uturango tw’ubwiza cyane cyane bagendeye ku muco nyarwanda. Nyamara abahanga mu buvuzi bemeza ko ari indwara ivurwa kandi igakira. Amaribori agaragara ku bagabo ndetse n’abagore. Icyakora agaragara ku bagore cyane kurusha abagabo.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ngarama giherereye mu Karere ka Gatsibo buvuga ko kubakirwa ikigo nderabuzima gishya byatumye nta murwayi ukimenya indwara y’undi.
Umuryango mpuzamahanga ushamikiye ku itorero ry’Abadivantisite, ADRA, washyikirije Akarere ka Nyabihu inzu y’ababyeyi n’ingobyi y’abarwayi, bifatwa nk’igisubizo ku kibazo cy’ababyariraga mu nzira.
Tangawizi ni igihingwa kimaze imyaka irenga ibihumbi bitanu, nk’uko tubikesha urubuga http://www.indepthinfo.com kikaba cyaragaragaye mbere na mbere mu Buhinde no mu Bushinwa, aho bayikoreshaga nk’ikirungo.