Uwimana yashimiye Ingabo zamukijije ubusembwa yari amaranye imyaka itandatu (Video)
Yanditswe na
KT Editorial
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe byabashije kuvura Uwimana Jeaninne wari umaze imyaka itandatu afite ikibyimba ku gahanga, cyatumaga atakibasha kureba imbere kuko cyari cyaruzuye mu isura.
Uwimana yajyanywe mu bitaro ku wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2018, nyuma y’uko ibitaro bya Kanombe byumvise inkuru ya Kigalitoday yamutabarizaga kuko nta kirengera yari afite.
Nyuma yo kubagwa, Jeannine ubu ameze neza, ndetse arashima Imana n’abaganga b’i Kanombe kuba yasubiranye isura ye.
Uyu mubyeyi ariko ngo anafite ikibazo cy’uburyo azongera kubana n’umuryango we, wamubaniye nabi mu myaka 6 yari amaze arwaye.
Irebere uko Uwimana yakiriye ubuvuzi yakorewe n’Inama Dr Capt Shumbusho atanga ku barwayi
Inkuru zijyanye na: Uwimana Jeaninne umurwayi
- Uwimana Jeaninne wabazwe ikibyimba ku gahanga yasezerewe mu bitaro
- VIDEO: Yabazwe ikibyimba amaranye imyaka 6 ku gahanga
- Wa mubyeyi yamaze kuvurwa uburwayi yari amaranye imyaka 6
- Ibitaro bya Gisirikare bigiye kuvura Uwimana Jeaninne umaranye imyaka 6 uburwayi budasanzwe
- Yafashwe n’indwara idasanzwe none umuryango we wamuhaye akato
Ohereza igitekerezo
|
Cpt Shumbusho j paul.Imana iguhe umugisha mwinshi
Ingabo zacu zirashoboye mu mutekano,kuvura abarwayi.... turabemera. Uhoraho abishimire.
Ndasubiza uwitwa KMH.Uyu captain Doctor ntabwo bahita bamuha promotion kuko ni akazi ke gasanzwe yakoraga.Asanzwe avura n’abandi bantu.Indwara zica millions nyinshi buri mwaka.Izo ni nka Malaria,Cancer,Diabetes,Blood pressure,etc...Ariko mujye mumenya ko mu isi nshya Bible ivuga muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara,gusaza,gupfa,gukena,kurengana,etc...Ni imana ubwayo yabivuze kandi nta buhanuzi bwa Bible butajya buba.Niho Bible itandukaniye n’ibindi bitabo babeshya ko byavuye ku mana.
Promotion kuri cpt Shumbusho please