Ushobora guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer udasohotse mu modoka yawe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, kizatangira gutanga urukingo rwa Pfizer ku bantu bibereye mu modoka zabo.

Itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, rivuga ko cyateguye igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Pfizer binyuze mu buryo bwa ‘Drive Through’ busanzwe bumenyerewe mu gupima COVID-19 ku bakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali.

Abakingirwa ngo bazahabwa doze ya kabiri y’urukingo ndetse banitabweho mu minota 15 ikurikira ikingira bitabaye ngombwa ko basohoka mu modoka zabo bwite (Private Vehicle).

RBC ariko ivuga ko ababyifuza bagomba kubanza kwiyandikisha kuri https://travel.rbc.gov.rw/selfreg/covid%20vaccine/ kugira ngo bazahabwe urukingo muri ubwo buryo.

Ku batibuka cyangwa batazi ubwoko bw’urukingo bahawe, bashobora no guhamagara 114 bagahabwa ubufasha.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kibera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

RBC ivuga ko iyi gahunda ireba gusa abahawe doze ya mbere y’urukingo kandi bafite ‘code’ ibigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka