Rwamagana: Barashishikarizwa kwitabira serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zabegerejwe

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, zirashishikariza abaturage b’ako Karere, by’umwihariko abafite ubumuga, kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri ako Karere bigamije gusuzuma no kuvura uburwayi bw’amaso.

Kwisuzumisha no kwivuza amaso hakiri kare ni ingenzi
Kwisuzumisha no kwivuza amaso hakiri kare ni ingenzi

Muri ako Karere hagiye gukorerwa umushinga w’igerageza mu gihe cy’amezi atandatu wo kwita ku buzima bw’amaso bw’abantu bafite ubumuga, ariko utazaheza n’abandi baturage bafite ibibazo by’amaso. Ni umushinga wateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) ku bufatanye n’Umuryango The Fred Hollows Foundation usanzwe wibanda ku bikorwa by’ubuvuzi bw’amaso.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’inzego zishinzwe ubuvuzi muri ako Karere na zo zitezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr. Placide Nshizirungu, avuga ko bakiriye neza uwo mushinga. Yagize ati “Nk’inzego z’ubuvuzi iteka duhora twiteguye, ni ko kazi kacu ko gufasha abantu batandukanye kugira ubuzima bwiza. Umushinga wo kwita by’umwihariko ku buzima bw’amaso bw’abantu bafite ubumuga twawakiriye neza kandi twiteguye gufatanya n’abandi kuwushyira mu bikorwa.”

Mbere y’uko uyu mushinga uza gukorera muri aka gace, ngo hari hariho imbogamizi, aho wasangaga abantu bafite ubumuga bagira ikintu cyo kutisanzura bitewe n’ikibazo cy’ubukene, bitewe se n’ubumuga bafite, cyangwa se bitewe n’imiryango babamo itabafasha kugira ngo babone ubuvuzi bukwiye, ahubwo ugasanga bamwe irabaheza, abandi bagahishwa.

Dr. Placide Nshizirungu ati “Uwo mwihariko rero uba ari ngombwa bitewe n’ikibazo bafite, nkabo ngabo dutekereza ko bashobora kugira intege nke zo kwivuza, kandi noneho urumva ko ku bumuga runaka umuntu asanganywe, iyo hiyongereyeho n’ubw’amaso, cyangwa se n’ikibazo cyo kutabona neza, birumvikana ko biba bibaye bibi kurushaho. Ni yo mpamvu ari byiza kuba uyu mwihariko waratekerejweho, kandi turizera ko bizagenda neza. Murabizi ko nk’abafite ubumuga bw’uruhu bajya bagira n’ikibazo cy’amaso, ariko n’abandi bafite ubumuga butandukanye bashobora kugira imbogamizi zo kwivuza cyangwa se zo kutamenya ko n’izo serivisi zihari.”

Dr. Placide Nshizirungu uyobora Ibitaro bya Rwamagana yashimye abazanye muri ako Karere umushinga w'ubuvuzi bw'amaso
Dr. Placide Nshizirungu uyobora Ibitaro bya Rwamagana yashimye abazanye muri ako Karere umushinga w’ubuvuzi bw’amaso

Mu gushaka kumenya uko abagenerwabikorwa bari hirya no hino izo serivizi zizabageraho, Dr. Placide Nshizirungu, yijeje ko izi serivisi abazikeneye nta kabuza zizabageraho.

Ati “Ibikorwa by’ubuvuzi bisanzwe bitari gusa mu mujyi, biba biri ku bitaro, ku bigo nderabuzima byose uko ari 17, muzi ko dufite n’abajyanama b’ubuzima ku rwego rw’Umudugudu. Uyu mushinga icyo utwongerera ku bikorwa byiza dusanzwe dukora by’ubuvuzi, ni uwo mwihariko ujeho wo kureba niba nta bantu bafite ubumuga bafite ibibazo by’amaso wenda bativuza kuko turabizi neza ko hari abivuza, ariko hashobora kuba hari abativuza bitewe n’impamvu zitandukanye, nk’ubushobozi buke, cyangwa se bitewe no kutabimenya ko ari ikibazo, cyangwa se yarihebye, yanarwara ntiyivuze, cyangwa akumva ko ari ugusaza. Ntabwo rero abazitabwaho ari abegereye ibitaro bikuru cyangwa se abegereye umujyi.”

“Dufite abakozi ku bigo nderabuzima bahuguwe mu kuvura amaso, bazafatanya neza n’abajyanama b’ubuzima, haba ku byo babasha gukora, ndetse no ku byo babasha kuduhaho amakuru, ari no guha amakuru uwo muturage ubegereye ufite icyo kibazo. Abo bose tuzasangira amakuru, dusangire amahugurwa n’ubumenyi. Dufatanyije n’ubuyobozi ndetse n’abaturage ubwabo babimenye ko niba hari mugenzi wabo cyangwa umuturanyi babonye ufite ikibazo cy’ubumuga ariko akaba yagize n’ikibazo cy’amaso, ko hari uburyo bwo kumufasha no kumwitaho by’umwihariko ku buryo yavurwa agakira. Rero birasaba ubufatanye bwacu twese.”

Abantu ngo bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko kwivuza amaso hakiri kare ari ngombwa, ntibumve ko ari ibintu byo mu miryango cyangwa ko ari izabukuru, cyangwa se ngo barindire kujya kwivuza ari uko barembye, bahumye burundu cyangwa se baribwa, nk’uko muganga Placide Nshizirungu yakomeje abisobanura, ati “Igihe cyose umuntu abona ko ubushobozi bwe bwo kureba bugenda bugabanuka, hari igihe biza buhoro buhoro cyangwa bikaza ako kanya bitewe n’impamvu yabiteye, ni ngombwa kwihutira ku kigo cy’ubuvuzi kimwegereye bakamufasha. Tuributsa n’abantu ko ikibazo cyo kutareba neza kitaba ku bantu bakuze gusa, n’abana barakigira.”

Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco uhagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, asanga uyu mushinga uzita by’umwihariko ku buzima bw’amaso y’abantu bafite ubumuga ari amahirwe akomeye babonye.

Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco avuga ko umushinga wo gusuzuma uburwayi bw'amaso ari amahirwe kuri bo kuko bizatuma umuntu ufite ubundi bumuga hatiyongeraho n'ubw'amaso
Nkikabahizi Ndanguza Jean Bosco avuga ko umushinga wo gusuzuma uburwayi bw’amaso ari amahirwe kuri bo kuko bizatuma umuntu ufite ubundi bumuga hatiyongeraho n’ubw’amaso

Yagize ati “Icya mbere, gusuzuma abantu indwara z’amaso birinda ikibazo cyo kugira ubumuga bwo kutabona kuko hari igihe umuntu amaso ashobora gupfira rimwe ugasanga umuntu agize ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona. Iyo abantu bamaze kubapima bakabavura hakiri kare bigira icyo bifasha.”

“Dusanzwe dufite abantu bafite ubumuga cyane cyane ubumuga bw’uruhu. Usanga bagira ikibazo cy’amaso. Ibi rero ndumva ari kimwe mu bizadufasha kugira ngo babone izo serivisi. Ikindi ni uko umuntu ashobora kugira ubumuga busanzwe ariko ugasanga agize n’ubumuga bwo kutabona, bikaba byatuma biba ubumuga bukabije, icyo twakwita ‘aggravation’. Rero turabona ko ari byiza kuba uyu mushinga uje kudufasha, kandi natwe twiteguye gufatanya n’abawutuzaniye ndetse n’inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere kacu ka Rwamagana kugira ngo uzatange umusaruro.”

Nkikabahizi na we yizera ko nta muntu uzacikwa n’aya mahirwe kuko abari hirya no hino muri Rwamagana bazabimenyeshwa n’inzego z’ubuyobozi, mu nsengero, mu nama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga, ndetse n’ahandi hatandukanye.

Tumusiime Elson, ushinzwe ibikorwa (Program Officer) mu muryango The Fred Hollows Foundation, avuga ko uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro tariki 24 Ukwakira 2024 ugamije guteza imbere imyumvire no gukangurira abaturage cyane cyane abafite ubumuga kwitabira serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Tumusiime Elson ukora mu muryango The Fred Hollows Foundation ashishikariza abafite ubumuga kuzitabira izi serivisi z'ubuvuzi bw'amaso, ariko ko n'abandi badahejwe
Tumusiime Elson ukora mu muryango The Fred Hollows Foundation ashishikariza abafite ubumuga kuzitabira izi serivisi z’ubuvuzi bw’amaso, ariko ko n’abandi badahejwe

Uyu mushinga watangiriye mu Karere ka Rwamagana ukazahakorerwa mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma yo kureba uko ayo meze yagenze, hakazabaho kwiga ku buryo bwo kuwagura, ndetse bongere igihe cyawo.

Abafite ubumuga ni bo bagenerwabikorwa ba mbere b’uwo mushinga, ariko n’abandi badafite ubumuga ngo ntibazahezwa.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abaturage bafite ubumuga bangana na 5% by’abaturage bose b’u Rwanda babarirwa muri Miliyoni 14. Umubare munini w’abo 5% ni abafite ubumuga bwo kutabona. Ari na yo mpamvu uyu mushinga ari bo ureba cyane.

Abantu benshi by’umwihariko bo mu Karere ka Rwamagana bagirwa inama yo kuzitabira izi gahunda zo gusuzuma no kuvura uburwayi b’amaso, kuko hari abatekereza ko nta burwayi bw’amaso bafite nyamara babufite.

Uburwayi bw’amaso buterwa n’impamvu zitandukanye, harimo izerekeranye n’uburyo abantu baba babayeho mu buzima bwa rusange. Ni uburwayi usanga butaryana kuri bamwe, bukagenda bwiyongera gahoro gahoro.

Uko umuntu agenda asaza ndetse n’imirasire y’izuba biri mu mpamvu zitera uburwayi bw’amaso. Abantu barengeje imyaka 50 by’umwihariko bashishikarizwa kujya kwisuzumisha amaso nibura mu mezi atatu cyangwa atandatu kuko ari uburwayi bugenda buza urwaye atabizi.

Tumusiime Elson ati “Ni yo mpamvu tuba dushishikariza abantu ngo bazabyitabire, baba abafite uburwayi bw’amaso n’abatabufite. Nubwo bwose umushinga uzibanda by’umwihariko ku bafite ubumuga, n’abandi birabareba kuko sinzajya mu rugo rw’umuntu ufite ubumuga ngo mbe ari we ndeba gusa, ngo ndeke gushishikariza n’abandi kujya kwisuzumisha.”

Emile Cadet Vuningabo, ushinzwe ibikorwa (Head of Programs) muri NUDOR, avuga ko uwo mushinga wo kwita ku buzima bw’amaso bw’abantu bafite ubumuga uje kunganira ibikorwa bisanzwe muri Rwamagana by’ubuvuzi bw’amaso, ariko ukazibanda cyane cyane ku gukangurira ku kurushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku bantu bafite ubumuga.

Emile Cadet Vuningabo ukora muri NUDOR (Head of Programs) yasobanuye impamvu uyu mushinga w'igerageza bahisemo kuwukorera muri Rwamagana
Emile Cadet Vuningabo ukora muri NUDOR (Head of Programs) yasobanuye impamvu uyu mushinga w’igerageza bahisemo kuwukorera muri Rwamagana

Ati “Twasanze abenshi mu bafite ubumuga butandukanye batabasha kugera kuri izo serivisi bitewe n’uburyo zatangwagamo cyangwa se n’uburyo ubukangurambaga butabagezeho ngo bamenye ko izo serivisi zibareba. Rero ni yo mpamvu twahisemo gukorana n’Umuryango The Fred Hollows Foundation, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ibitaro by’Akarere ka Rwamagana, kugira ngo dukore umushinga turebe uko twakuraho inzitizi zibuza umuntu ufite ubumuga kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.”

Vuningabo avuga ko impamvu uyu mushinga bahisemo kuwutangiriza mu Karere ka Rwamagana ari ukubera ko hari umushinga basanzwe bafite muri Rwamagana ugamije gukangurira abantu bafite ubumuga bose kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya. Bityo abo bantu kubabona bikaba ngo byoroshye kuko basanzwe bafite amatsinda bibumbiyemo.
Indi mpamvu bagisemo ako Karere ngo ni uko umuryango The Fred Hollows Foundation usanzwe ukorera muri Rwamagana mu gufasha, kwigisha, no guhugura abatanga ubuvuzi bw’ibanze bw’amaso haba ku bigo nderabuzima no ku bitaro by’Akarere.

Vuningabo ati “Rero twashatse kubakira kuri ibyo bintu abantu bahuguwemo, noneho twongeremo ubwo buryo bwo gutanga serivisi budaheza abantu bafite ubumuga. Byakoroha kuruta uko twari gutangirira mu kandi Karere gasanzwe kadafite izo porogaramu n’imishinga ikorerayo. Ni byiza ko twunganira hano, dutange iyo serivisi y’uburyo umuntu afashwa mu buryo bwuzuye, noneho tuzabone kujya ahandi.”

Vuningabo na we asanga ubuvuzi bw’amaso ari ingenzi ku baturage, kuko uburwayi butangira buhoro buhoro bugakura. Ati “Iyo utivuje kare uburwayi buriyongera bikarangira umuntu atakaje ubushobozi bwo kubona, bikagira ingaruka zikomeye ku muntu. Ni byiza ko babyitaho bakivuza hakiri kare, kugira ngo bakumire bitaratera ikibazo cy’ubumuga bwo kutabona kandi twakabaye twirinda mbere.”

Abahagarariye inzego zitandukanye bunguranye ibitekerezo barebera hamwe uko uyu mushinga wazarushaho gutanga umusaruro no kugera ku ntego zawo
Abahagarariye inzego zitandukanye bunguranye ibitekerezo barebera hamwe uko uyu mushinga wazarushaho gutanga umusaruro no kugera ku ntego zawo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka