Nyagatare: Bishimiye inzu nshya y’ababyeyi ituma bahabwa serivisi nziza

Ababyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Karangazi barishimira inyubako nshya y’ababyeyi yamaze kuzura kuko irimo gutuma bahabwa serivisi nziza, bakavuga ko iya mbere bakirirwagamo yari ntoya cyane, ku buryo batabonaga uko bisanzura.

 Iyi nyubako yatashywe ku ya 26 Kamena 2023 ikaba imaze kubyariramo abarenze 12
Iyi nyubako yatashywe ku ya 26 Kamena 2023 ikaba imaze kubyariramo abarenze 12

Mukashyaka Clemantine ni umwe mu babyeyi bahabyariye, avuga ko ubundi inzu y’ababyeyi bakirirwagamo yari ntoya cyane ku buryo nta bwinyagamburiro bwari burimo, ariko ngo inyubako yatumye babona ubwisanzure.

Ati “Hariya batwakiriraga mbere hari hatoya cyane ku buryo twabaga turi benshi, tukabyigana, icyokere kikatwica, ariko iyi nyubako yaranshimishije cyane kuko turisanzura.”

Umwe mu baje baherekeje umubyeyi uje kubyara avuga ko icyamushimishije ari uko aho bakirirwa ari hagari, ku buryo bahabwa serivisi neza nta muvundo.

Yagize ati “Aho ababyeyi babyarira si ho bitereza inshinge, si ho babyarira, hari icyumba cy’ababyeyi, mbese buri serivisi iri ukwayo. Birashimishije cyane.”

Ababyeyi bishimiye serivisi nziza bahabwa
Ababyeyi bishimiye serivisi nziza bahabwa

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Karangazi, Kayumba Bernard, yabwiye RBA ko mbere inzu y’ababyeyi yari igizwe n’ibyumba bibiri gusa, aho bashoboraga kubyaza umubyeyi umwe gusa ariko iyi nyubako nshya ikaba ishobora kwakira ababyeyi barenze batatu babyarira icyarimwe.

Ababyeyi bategereje kubyara ngo bashobora kwakira batandatu icyarimwe, ndetse ikaba inafite aho ababyeyi bamaze kubyara baruhukira mu gihe hakurikranwa ubuzima bwabo n’ubw’abana bamaze kuvuka.

Kuba iyi nyubako ari nini ngo byafashije n’abaganga gutanga serivisi neza, kubera gukorera ahantu hagari.

Uyu ati “Natwe dutanga serivisi turishimye, nagira ngo mbonereho no gushimira Perezida wa Repubulika udahwema kutugezaho ibyiza, udahwema gutekereza ku baturage, rwose ndabishima mbikuye ku mutima.”

Ni inyubako ituma abahabwa serivisi bisanzura
Ni inyubako ituma abahabwa serivisi bisanzura

Ni inzu ifite ibyumba umunani ikaba itangirwamo serivisi zose umubyeyi akenera, yubatswe ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga 200,000,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka