Kuvura gukabije kw’amaraso: Dore uburyo umutsi umwe ushobora gutera akaga umubiri wose

Imana irema umuntu, yamushyizemo uburyo bw’ukuntu amaraso atembera muri we, yagira igituma akomereka cyangwa se ava amaraso nubwo ataba yakomeretse, hakagira uburyo avura kugira ngo kuva bihagarare ibyo bita ‘hemostasis’. Iyo rero uko kuvura kw’amaraso mu buryo busanzwe byakabije, nibyo biba indwara.

Umuganga w’indwara z’amaraso Dr Uwizeyimana Gilbert, iby’indwara yitwa kwipfundika gukabije kw’amaraso(thrombosis) abisobanura agira ati ,” Iyo habayeho ikibazo mu buryo buanzwe bwo kuvura kw’amaraso ‘hemostasis’, nibwo umuntu ashobora kugira ikibazo amaraso akavura bikabije. Ni ukuvuga ngo cya kindi cyari gihari cyo kuvura bisanzwe, kigakabya. Nk’uko ku rundi ruhande, iyo habayeho igituma amaraso ava bikabije,iyo bya bindi bituma amaraso avura bitagenze neza nanone, umuntu noneho arava bikabije…”

Dr Uwizeyimana yasobanuye ko kwa muganga iyo bavuze kuva kw’amaraso, bidasobanura gusa amaraso ava bikagaragara hanze, ahubwo ngo mu gihe amaraso atembera mu mutsi, hari ubwo awukobora, ugatangira kuviramo imbere muri wo bitagaragara hanze. Icyo gihe rero, kimwe n’uko bigenda igihe itiyo y’amazi itobotse amazi agatangira kumeneka, uko umuntu yihutira gusa n’uyifunga, cyangwa kuyihoma ngo amazi areke kuva, ni ko n’umutsi ubigenza iyo harimo uko kuva muri wo.

Ubundi mu mikorere, umutsi usa n’uwifunga, hanyuma ibyitwa ‘plaquettes’ biba mu maraso bikaza guhoma aho harimo kuva mu mutsi, ariko kuva byamara guhagarara, ibyo byari byaje guhoma ahava bigasubira gutembera mu maraso uko bisanzwe.

Ku muntu ufite ikibazo cy’amaraso yipfundika rero, we ibyo bije guhoma aho umutsi wakobotse ugatangira kuvira imbere muri wo, birirunda bikaba byinshi n’igihe kuva byahagaze, bigakomeza kwirunda bikaba byinshi bikarangira umutsi uzibye ntiwongere gutembereza amaraso uko bikwiye, ubwo indwara yo kwipfundika kw’amaraso ikaba iratangiye. Hari n’ubwo ibyo byari byirunze hamwe, bicika bikava aho byari biri, bikajya gufunga umutsi ahandi atari aho byatangiriye kwirunda, ibyo nabyo bikabyara kwipfundika kw’amaraso aho byagiye gufunga.

Dr Uwizeyimana avuga ko indwara yo kwipfundika kw’amaraso igira ibimenyetso, birimo kubabara, bijyanye n’aho amaraso yipfunditse niba ari ku maguru, hakababara, hakabyimba ariko hakanashyuha. Nubwo iyo ndwara ikunze gufata ku maguru ariko no mu bindi bice irahafata, nko mu nda, nabwo bikajyana no kubabara mu nda…

Yasobanuye ko mu gihe iyo ndwara yo kwipfundika kw’amaraso yafashe umwe mu mitsi ijyana amaraso mu mubiri, ngo kiba ikibazo gikomeye cyane, kubera ko umumaro w’iyo mitsi ni ukujyana amaraso ari ko n’umwuka wa ‘oxygene’, iyo wipfunditsemo amaraso, igice wagemuriraga gitangira kugira ikibazo cyo kuma, kikaba umukara, bikaba bishobora no kurangira urugingo runaka ruciwe, iyo ari urugingo rushobora kucibwa. Iyo hari igice cy’ubwonko cyagaburirwaga n’uwo mutsi wazibye, icyo gice cy’ubwonko nacyo kirapfa, hanyuma umuntu agatangira kugira ‘stroke’. Iyo icyo kibazo cyo kwipfundika kw’amaraso cyabaye mu bihaha, icyo gihe bwo bijyana no gutangira guhumeka nabi.

Dr Uwizeyimana yemeza ko iyo ndwara, ubusanzwe ivurwa igakira, cyane cyane iyo itafashe ahantu habi nko mu mutwe, mu gatuza n’ahandi, kuko umuntu wagize icyo kibazo, ajya kwa muganga bakamupima, bakamenya aho amaraso yipfundikiye, hanyuma agahabwa imiti ituma amaraso atongera kuvurira mu mitsi, ariko ikanashongesha ayamaze kwipfundika, ku buryo mu mezi atandatu nibura, ikibazo kiba cyarangiye.

Mu gihe icyo kibazo cy’amaraso avura bikabije cyabereye ahantu hashobora gutera urupfu nko mu bihaha, mu gatuza cyangwa se mu mutsi ujyana ku bwonko, icyo gihe ubuvuzi bwo bukorwa mu buryo bwihutirwa nta gutegereza, umuntu agahabwa imiti ijya gushwanyuza ayo maraso yipfunditse, kugira ngo gutembera kw’amaraso kongere kugenda neza.

Dr Uwizeyimana agira inama abantu ko bakwiye kujya bipimisha, mu gihe bazi ko mu muryango harimo uwigeze kugira icyo kibazo cy’indwara y’amaraso yipfundika, kuko akenshi iyo ndwara ikunze kuza ari uruhererekane (genetic exposure). Ikindi agira inama abantu yo guhora baharanira kugira ubuzima buzira umuze, bakirinda indwara zitandura, zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, umubyibuko ukabije ujyana n’ibinure bibi bya ‘cholesterol’ kuko byose byongera ibyago byo kugira iyo ndwara yo kuvura gukabije kw’amaraso. Ikindi ni ukwirinda itabi kuko ryongera ibyago cyane, ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego nibyorwose murwegorwokwirinda izondwara imyitozongorora mubiri ningombwa mubuzima bwamuntu.

NIYONSHUTI SAMUEL yanditse ku itariki ya: 9-06-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka