Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ziratangaza ko muri iki gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga icyemezo cyo kujya kwivuza mu rwego rwo gufasha abaturage.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko nyuma yo gusesengura uko serivisi zitangwa habanje gukorwa ingendo, byabaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kwemerera abayobozi b’imidugudu kuba bafasha abaturage gukora izo ngendo nk’izo kujya kwivuza.
Urwego rwa Poilisi y’Igihugu rutangaza ko nyuma y’icyumweru kimwe Umujyi wa Kigali usubijwe muri Guma mu Rugo hafashwe ibinyabiziga bigera ku 1,200 byanyuranyije n’amabiwiriza ya Guma mu Rugo, n’abaturage barenze ku mabwiriza basaga 2400, muri bo 141 bakaba barafatiwe mu tubari.
Bamwe mu bafashwe bagiye bagaragaza ko basabye uruhushya ntibaruhabwe kandi bafite gahunda zihutirwa, cyangwa ugasanga hari ababeshya inzego z’umutekano ko bagiye muri serivisi za ngombwa.
Mu rwego rwo gufasha abaturage bagaragaje ibibazo byihutirwa birimo na serivisi z’ubuvuzi, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yavuze ko abayobozi b’Imidugudu bemerewe na bo gutanga impushya zakwerekwa inzego z’umutekano ku bashaka kujya kwivuza.
Agira ati “Kugira ngo duce ka kajagari ko kugenda bitari ngombwa, Umuyobozi w’Umudugudu ashobora kwandika urupapuro rwanditseho ko kanaka arwaye cyangwa arwaje runaka ku kigo nderabuzima runaka, ko agiye kwivuza cyangwa kumureba akarwereka abashinzwe umutekano agakomeza”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka anastase avuga ko imodoka z’abaturage, cyangwa moto zishobora kwifashishwa zigatabara abashaka kujya kwa muganga bitwaje icyangombwa cy’Umuyobozi w’Umudugudu ariko bitavuze ko byahindurwa urwitwazo rwo gushaka gukora ingendo zitari ngombwa, ibyo kandi bikaba byemewe gusa mu Mujyi wa Kigali.
Agira ati “Ubwo buryo bwashyizweho ngo dutabare ubuzima bw’umuturage, na Guma mu Rugo ni ukurinda ubuzima bw’umuturage, ni yo mpamvu twabushyizeho, turizera ko hazakoreshwa ukuri ku bakeneye serivisi zihutirwa zo kwa muganga”.
Avuga ko imodoka iyo ari yo yose ishobora kwifashwishwa kugira ngo hatagira abarembera mu rugo kubera kubura ubutabazi.
Ku bijyanye no kuba abaturage bashobora kwiyandikira inyandiko bikitirirwa Umukuru w’Umudugudu, Prof. Shyaka avuga ko kuri iyi nyandiko hazajya hashyirwaho telefone z’umuyobozi w’Umudugudu kugira ngo inzego z’umutekano zibe zamuhamagara aho zashidikanya.
Agira ati “Igihe byihutirwa Akarere n’Umurenge batashoboye gutabara, abayobozi b’imidugudu bashyiraho nomero yabo ya telefone kugira ngo umupolisi abe yahamagara. Ni uburyo budasanzwe twashyizeho ngo hatazagira uvuga ngo umuntu we aramucitse kubera kubura ubutabazi, inzego z’ibanze zibyumve ntibitangwe nk’inzoga ibishye, ahubwo bitangwe aho bikenewe”.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima irateganya gupima abakuze n’abafite uburwayi bwa karande bagera ku bihumbi 20 kugira ngo abanduye bitabweho hakiri kare.
Gahunda yo gutanga umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 na yo ikaba yaramaze gutangira ku buryo hari icyizere cy’uko abahitanwa n’abazahazwa n’iki cyorezo batangira kugabanuka, mu gihe hagitegerejwe urukingo.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo camwarimu wigisha mwishuri ryigenga ntahembwa kuva guma murugo yatangira guhera mu 3/2019 kugeza Ubu ntarakomorerwa azabaho gute?