Ingabo z’u Rwanda zigiye kuvura amaso abaturage barenga 6,000

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigiye kuvura amaso abaturage barenga 6,000 bari hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kuborohereza kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amaso bufite ireme no kugabanya ibyago byo kugira ubuhumyi bushobora kwirindwa.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku bitaro bya Kinihira mu Karere ka Rulindo, n’ingabo za RDF ku bufatanye n’Umuryango The Fred Hollows Foundation (FHF), kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, muri gahunda ngarukamwaka y’amezi atatu yahariwe ibikorwa by’ingabo na Polisi mu baturage yiswe RDF Citizen Outreach Program.

Ni igikorwa ubuyobozi bwa RDF buvuga ko nubwo cyatangirijwe ku bitaro bya Kinihira, ariko kizagera ko baturage bo mu Turere twose tw’Igihugu mu gihe cy’amezi abiri kizamara kikazagera nibura ku bagera kuri 200 muri buri Karere, kuko cyoroshye gukemura iyo kiramutse kibonewe ubushobozi.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zishinzwe kuvura muri RDF, Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, yavuze muri uyu mwaka bifuje kongera umubare wabo bavura amaso ugereranyije n’abo bari bagezeho umwaka ushize.

Yagize ati “Ubundi tubikora muri iki gihe twise Citizen Outreach Program, iba kuva mu kwezi kwa Werurwe kugera muri Kamena, ubushize twakoreye abarenga 3400 nibo babazwe, ubu turateganya abarenga 6000. Turashaka gukorera muri buri Karere k’Igihugu, ni ukuvuga ko tuzakorera mu Turere 30, gahunda ni ugukorera abarwayi bafite ibibazo nibura 6000, ni ukuvuga ko tubara nibura nka 200 buri Karere, bishobora guhinduka bakarenga cyangwa ntibagereho.”

Ubusanzwe muri ibi bikorwa by’ingabo na Polisi, ubuvuzi bwose cyangwa n’ibikorerwa abaturage bikorwa nta kiguzi, by’umwihariko nko ku buvuzi bw’amaso, ibyo umuturage akorerwa abaye ari utanga ikiguzi bishobora kumutwara nibura amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1.5.

Bamwe mu baturage bagize amahirwe yo kuvurwa amaso binyuze muri iki gikorwa cy’ingabo na Polisi, bavuga ko mbere yo kuvurwa bari bararembejwe n’amaso barihebye, kuko benshi batarebaga baramaze kwiyakira ko bahumye.

Umwe muri bo wo mu Karere ka Rulindo ati “Jye narwaye ijisho mara imyaka itatu ntava mu rugo, haza kuza igikorwa bati haje abasirikare, ni abagiraneza barimo kuvurira amaso ubuntu. Nagiyeyo baransuzuma bati ni ishaza riguhejeje mu nzu, barambwiye bati tuzazana imodoka yo kugukura hano, tukujyanye, twakujyana i Kigali, nitwe tuzakugarura hano tugukuye. Nari narihembye mvuga ko ntazakira, ariko ijisho barikozemo, maze imyaka itatu ndeba nta kibazo, nkaba nshimira ingabo z’Igihugu narakize n’abandi batubagiye rimwe.”

Umuyobozi Mukuru uhagarariye Umuryango The Fred Hollows Foundation Foundation mu Rwanda, Tiva Kananura, avuga ko nubwo kwirinda indwara y’amaso by’umwihariko aterwa n’ishaza bidashoboka, ariko abaturage badakwiye kugira ubwoba kuko ishobora kuvurwa kandi igakira.

Ati “Kwirinda ikibazo cy’amaso giterwa n’ishaza ntabwo bishoboka, kuko uko dukuze tugeze mu myaka irenga 50, iki kibazo kibaho kandi kirasanzwe, ntabwo abaturage tugomba kugitinya, ariko icyo twababwira ni uko niba bazi abavandimwe cyangwa abaturanyi bafite icyo kibazo cyo kutabona, ubuvuzi burahari, niyo mpamvu dukorana na Leta ngo idufashe kugera ku baturage.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Jean Marie Vianney Ndayizigiye, avuga muri rusange mu gihugu hari ikibazo cy’uburwayi bw’amaso ariko ubwiganje bukaba ari ubufata abari hejuru y’imyaka 50.

Ati “Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, riteganya ko abantu bagera kuri bane bagomba kuba babona iyo serivisi, ariko turacyari mu rugendo kuko turacyari muri 2.5 kuri miliyoni, bikaba biterwa n’uko twavuye kure, ariko hari ibirimo gukorwa kuko amavuriro n’ibigo byose bivura amaso bisigaye birenga 500, tubaze ibiri muri Leta, tukaba dufite abaforomo babihuguriwe n’abaganga b’inzobere bagera kuri 30. Tukaba twitegura ko iyo mibare iziyongera.”

Uretse igikorwa cyo kuvura amaso cyatangijwe uyu munsi, ibindi bikorwa by’ingabo na Polisi, bimaze iminsi byaratangijwe guhera ku wa 9 Werurwe, hibandwa cyane ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye no kuyigezaho amazi meza.

Bikaba biteganyijwe ko bizakorwa mu gihugu hose, bikazarangira bitwaye nibura arenga miliyari 2,5 Frw.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka